00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sierra Leone yateye intabwe ikomeye mu gukuraho igihano cy’urupfu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 09:02
Yasuwe :
0 0

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Sierra Leone batoreye umwanzuro ukuraho igihano cy’urupfu, nyuma y’igihe kinini bisabwa n’imiryango itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri iki gihugu bavuze ko nyuma yo gutora uyu mwanzuro, iki gihano cy’urupfu kizasimburwa n’igifungo cya burundu, ndetse akazaba ari cyo gihano kiremereye mu gihugu.

Uyu mwanzuro ufashwe nyuma y’uko muri Gicurasi 2021, Minisitiri wungirije w’Ubutabera muri Sierra Leone yari yijeje ko iki gihugu kizakora ibishoboka byose kugira ngo iki gihano kiveho.

Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko muri Sierra Leone igihano cy’urupfu cyaherukaga gushyirwa mu bikorwa mu 1998. Gusa nubwo bimeze gutya ntibyabuzaga ko gitangwa kuko mu mwaka ushize cyahawe abagera kuri 39.

Kugeza ubwo icyemezo cyo gukuraho igahano cy’urupfu muri Sierra Leone cyafatwaga n’abadepite, habarurwaga abagihawe bagera kuri 94 bategereje ko gishyirwa mu bikorwa.

Mu gihe uyu mwanzuro w’Abadepite uzaba wemejwe na Perezida Julius Maada Bio, Sierra Leone izaba ibaye igihugu cya 23 muri Afurika gikuyeho igihano cy’urupfu.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Sierra Leone batoye umwanzuro ukuraho igihano cy'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .