00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sierra Leone: Umugore wa Perezida yatunguranye avuga ko afite PhD muri ‘Coup d’etat’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2022 saa 03:10
Yasuwe :

Umugore wa Perezida wa Sierra Leone, Fatima Bio, yatunguranye avuga ko umugabo we Julius Maada Bio, afite impamyabumenyi y’ikirenga [PhD] mu bijyanye no gukora ‘coup d’etat’ bityo nta n’umwe ushobora kumuhirika ku butegetsi.

Ni amagambo yatangaje agendeye ku myigaragambyo yakozwe kuwa 10 Kanama n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, yasize abagera kuri 31 bishwe harimo n’abapolisi batandatu.

Perezida yanenze abigaragambya kubera ikiguzi cyo kubaho cyazamutse, ashinja abatavuga rumwe na we gucura umugambi wo kumuhirika ndetse abasirikare batatu bakomeye barirukanwa.

Mu mpera z’icyumweru gishize, Fatima Bio wari muri Leta zunze Ubumwe za Amerika yashinje abantu atatangaje amazina gushaka guhirika umugabo we.

Yagize ati “Maada Bio afite PhD [impamyabumenyi y’ikirenga] mu bijyanye na Coup d’Etat, mushobora kumukuraho? Umugabo afite PhD mu gutegura Coup d’Etat, ni gute mwakuraho umuntu wigisha abantu guhirika ubutegetsi?”.

Fatima Bio yashingiraga ku kuba umugabo we bwa mbere yarageze ku butegetsi muri Mata 1992 ari kumwe n’itsinda ry’abasirikare bahiritse guverinoma ya Joseph Saidu Momoh.

Umugore wa Perezida wa Sierra Leone yavuze ko umugabo we afite PhD mu bya Coup d'Etat

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .