00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sierra Leone: Abana bakomerekeye mu birori byateguwe na Perezida

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Gashyantare 2023 saa 09:01
Yasuwe :

Abana bataramenyekana umubare bakomerekeye mu birori byari byitabiriwe na Perezida wa Sierra Leone ndetse n’umufasha we kuri uyu wa Kane.

Abo bana bakomeretse biturutse ku ruhimbi rwahanutse ubwo ibirori byari birimbanyije, nkuko BBC yabitangaje.

Hari amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ikivunge cy’abantu gisohoka muri stade mu mujyi wa Bo, aho Perezida Julius Maada Bio n’umugore we bari bari gutanga ibikoresho by’isuku yihariye y’abakobwa.

Mu mashusho yatangajwe hagaragaramo abantu bamwe bateruye abandi bigaragara ko bakomeretese.

Perezida Bio yihanganishije abakomerekeye muri iyo mpanuka, yizeza ko abaganga bari gukora ibishoboka byose ngo bite ku bakomeretse.

Umubare w’abakomeretse ntabwo wigeze utangazwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .