00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Si ibyo kwihanganira - Perezida Tshisekedi avuga ku banyamahanga bigwizaho ubukire, abaturage bicira isazi mu jisho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yatangaje ko bitari bikwiye ko abanyamahanga bari muri iki gihugu cyane cyane abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bigwizaho umutungo mu gihe hari abaturage biciria isazi mu jisho.

Perezida Tshisekedi yabigarutseho ku wa 12 Gicurasi 2021 ubwo yari mu Mujyi wa Lubumbashi, uwa kabiri ukomeye muri iki gihugu nyuma y’Umurwa Mukuru, Kinshasa.

Uyu mujyi uherereye mu Ntara ya Haut-Katanga, ikaba n’imwe mu zibonekamo amabuye y’agaciro cyane arimo copper, cobalt, zinc, cadmium, germanium, tin, manganese na coal.

Imibare y’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kugenzura ubucuruzi ndengamipaka, igaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari kimwe mu bihugu bya mbere ku Isi bitanga umusaruro munini mu bijyanye n’amabuye y’agaciro.

Imibare y’iki kigo igaragaza ko mu 2019 Congo yacukuwemo toni ibihumbi 100 z’amabuye ya Cobalt, angana na 70% by’umusaruro wa Cobalt wabonetse ku Isi hose.

Muri uyu mwaka kandi Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nicyo gihugu cyacukuwemo diamant nyinshi, ingana na 21% by’iyacukuwe ku Isi yose.

Bitewe n’ubwinshi bw’amabuye y’agaciro aboneka muri RDC kandi agacukurwa ku giciro gito ugereranyije n’ahandi, intara ya Haut-Katanga yabaye igicumbi cy’ibigo mpuzamahanga bikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro birimo ibyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burayi n’u Bushinwa.

Gusa nubwo bimeze gutya umubare munini w’abatuye iyi ntara n’Umujyi wa Lubumbashi baracyari mu bukene bukabije, aho nta bikorwaremezo bagira, mu gihe ibi bigo by’ubucuruzi bihakura amafaranga abarirwa muri miliyari z’Amadorali buri mwaka.

Ubwo yasuraga uyu mujyi, Perezida Tshisekedi yavuze ko bitagakwiye kuba abanyamahanga bari muri iki gihugu bakira mu gihe abaturage bacyo bicwa n’inzara.

Ati “Si ibyo kwihanganira kuba abanyamanga bakoresha ubutaka bwacu bakira, Abanye-Congo bagakomeza gukenera ku butaka bwabo bukize.”

Imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abaturage bakennye aho mu 2018 abagera kuri 73% (basaga miliyoni 60) batungwaga na 1,9$ ku munsi.

Perezida Félix Antoine Tshisekedi yavuze ko bidakwiye kuba abanyamahanga bakomeza gukira mu gihe Abanye-Congo bakomeza gukena

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .