Sénégal: Umuvandimwe wa Perezida Macky Sall yasanzwemo Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 27 Gicurasi 2020 saa 06:21
Yasuwe :
0 0

Umuvandimwe wa Perezida wa Sénégal, Macky Sall yatangaje ko yapimwe bakamusangamo icyorezo cya coronavirus.

Aliou Sall, umuyobozi w’umujyi wa Guédiawaye yatangaje ko ari kuvurirwa ku bitaro bya Dalal Diam mu murwa mukuru Dakar.

Umugore wa Aliou na we bamusanzwemo coronavirus ndetse bombi bari kuvurirwa mu bitaro bimwe.

Aliou yashimiye abakora mu rwego rw’ubuzima ku bitaro arwariyemo ubunyamwuga bwabo n’uburyo bakomeje kumwitaho.

Kugeza ubu Sénégal imaze kugira abarwayi 3161 a coronavirus. Icyo gihugu kiri mu bihe bidasanzwe bizarangira tariki 2 Kamena, bigamije guhagarika ikwirakwira rya coronavirus.

Aliou Sall yasanzwemo coronavirus gusa yemeza ko ameze neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .