Iyi mpanuka yibasiye ishami ryita ku bana bato bamaze kuvuka muri ’Mame Abdou Aziz Sy Dabakh hospital’, yabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022.
Impanuka ikimara kuba, abaganga n’abandi bakozi bo muri ibi bitaro bihutiye gutabara ariko biba iby’ubusa kuko babashije kurokora impinja eshatu gusa.
Perezida wa Sénégal abinyujije kuri Twitter yavuze ko igihugu kiri mu gahinda, yihanganisha ababyeyi b’aba bana ndetse n’imiryango yabo.
Je viens d'apprendre avec douleur et consternation le décès de 11 nouveaux nés, dans l'incendie survenu au service de néonatalogie de l'hôpital Mame Abdou Aziz Sy Dabakh de Tivaouane.
A leurs mamans et et à leurs familles, j'exprime ma profonde compassion.— Macky Sall (@Macky_Sall) May 25, 2022
Amakuru atangwa na Polisi y’iki gihugu avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’insinga z’amashanyarazi zagize ikibazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!