Kugeza ubu ingabo z’u Bufaransa ni zo zo mu mahanga zisigaye mu gihugu cya Sénégal, aho zikiri gukorerayo kubera amasezerano agendanye mu bya gisirikare ibihugu byombi byagiranye mu 2012.
Ku wa 15 Gicurasi 2025 u Bufaransa bwashyikirije ubuyobozi bwa Sénégal ikigo cya gisirikare cya Rear Admiral Protet cyari giherereye mu murwa mukuru i Dakar.
Ibi kandi byaje bikurikira ibyabaye muri Werurwe 2025 ubwo Leta y’u Bufaransa yashyikirije Sénégal ikindi kigo cya gisirikare cya Maréchal n’icya Saint Exupery na byo byari biherereye i Dakar.
Ku wa 19 Gicurasi Sonko yagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Igihugu cya Burkina Faso, TRB, aho yavuze ko mu gihe bajyaga ku butegetsi umwaka ushize, bwagiye bufata ingamba zitandukanye mu kurinda ubusungire bw’igihugu cyabo.
Yagize ati “Twamenyesheje ibihugu byose bifite ibigo bya gisirikare muri Sénégal ko byakura ingabo zabo zose mu gihugu.”
“Ikindi n’uko nta bigo bya gisirikare by’ingabo z’amahanga bizongera kuba ku butaka bwa Sénégal.”
U Bufaransa bufite ingabo muri Sénégal kuva mu 1960 ubwo iki gihugu cyo muri Afurika cyabonaga ubwigenge

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!