Imyigaragambyo yabaye muri Sénégal kuva mu 2021 kugeza mu 2024 yamaganaga icyemezo cya Macky Sall washakaga kuyobora manda ya gatatu nyamara Itegeko Nshinga ritabyemera.
Abataravugaga rumwe n’ubutegetsi bayobowe na Ousmane Sonko batangiye kwigabiza imihanda biviramo bamwe urupfu, abandi amagana barafungwa.
Muri Werurwe 2024, Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal yatoye itegeko ritanga imbabazi rusange ku bantu bagize uruhare mu myigaragambyo, bituma Ousmane Sonko, Bassirou Diomaye Faye n’abandi barenga 1000 batavugaga rumwe n’ubutegetsi bava mu gihome.
Minisitiri w’Ubutabera wa Sénégal, Ousmane Diagne, yagaragarije Abadepite ko imbabazi zatanzwe na Perezida Macky Sall zikemangwa ndetse ko hazakorwa ibishoboka ukuri kukamenyekana.
Ati “Kuba ubwo bwicanyi [bwo mu 2021-2024] bwagenda gutyo gusa budahanwe byaba ari ikimenyetso kibi cyane, byazateza umutekano muke. Tuzakora ku buryo ukuri kose kujya ahagaragara.”
Yahamije ko “ibikorwa n’ababikoze bazagaragara kandi n’ababishyigikiye bazabiryozwa.”
Jeune Afrique yanditse ko Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal nshya igizwe n’abadepite 130 b’ishyaka riri ku butegetsi rya PASTEF mu gihe ab’indi mitwe ari 30.
Perezida Diomaye Faye yatowe mu mpera za Werurwe 2024, nyuma y’iminsi mike avuye muri gereza, ahita ashyiraho Minisitiri w’Intebe bari bafunganywe, Ousmane Sonko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!