Hari hashize iminsi mike Saleh yinjiye mu Ishyaka ryitwa PSF ( Parti socialiste sans frontières) ry’abantu bahanganye na Perezida w’igihugu, Mahamat Déby. hari hashize iminsi mike kandi umuyobozi w’iri shyaka Yaya Dillo Djerou nawe apfuye aho bivugwa ko yishwe.
Ku wa Kabiri mu gitondo nibwo Saleh yagejejwe mu Misiri mu rugendo rwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu aho yari agiye kuvurizwa. Ntabwo yarenze mu Misiri kuko yahise yitaba Imana.
Umurambo we wahise ucyurwa muri Tchad, woherezwa mu gace ka Amdjarass aho agomba gushyingurwa iruhande rwa mukuru we wahoze ayobora iki gihugu, Idriss Déby Itno.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!