Umuryango wa Sarah wemeje ko yapfiriye mu bitaro bikuru bya Mulago, azize indwara y’umutima, nk’uko ikinyamakuru Daily Monitor cyabitangaje kuri uyu wa 7 Nzeri 2024.
Uyu munyapolitiki yavukiye mu karere ka Kisoro mu 1974. Ni umukobwa wa Philemon Mateke wigeze kuba Umunyamabanga wa Leta muri Guverinoma ya Uganda, ushinzwe ibirebana n’akarere.
Mu 2021 yatsindiye umwanya w’Umudepite mu Nteko ya Uganda, uhagarariye Akarere ka Kisoro, aza kugirwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburinganire, Abakozi n’Imibereho.
Mu mavugurura Perezida Yoweri Museveni yakoze muri Guverinoma muri Werurwe 2024, yamugize Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ingabo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!