Nujoma w’imyaka 95 yapfiriye mu Murwa Mukuru Windhoek. Yayoboye urugamba rw’ubwigenge hamwe n’ishyaka South West Peoples’ Organisation (Swapo) ryashinzwe mu myaka ya 1960 ariko bagera ku bwigenge muri Werurwe 1990.
Nujoma yabaye Perezida kuva mu 1990 kugeza mu 2005.
Perezida wa Namibia, Nangolo Mbumba yatangaje ko uyu mukambwe yari amaze ibyumweru bitatu mu bitaro arwaye birangira indwara imuhitanye.
Ati “Yaduteye ishyaka ryo guhaguruka tukiyoborera ubu butaka bugari bw’abasokuruza bacu. Umubyeyi wacu yabayeho imyaka myinshi kandi y’ingirakamaro, by’umwihariko ayimara akorera abaturage b’igihugu cye.”
Nujoma yavuye ku butegetsi muri Namibia mu 2005 ariko akomeza kuba Perezida w’Ishyaka rye kugeza mu 2007.
Namibia yakolonijwe n’Abadage kuva mu 1884, bayitakaza mu 1915 bamaze gutsindwa intambara ya mbere y’Isi.
Iki gihugu cyahise cyisanga mu maboko y’abazungu bategekaga Afurika y’Epfo, babuza abirabura gushinga amashyaka n’ubwigenge.
Mu myaka ya 1960 Nujoma ni bwo yinjiye mu ntambara z’udutero shuma zagejeje ku bwigenge bw’igihugu mu 1990.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!