00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SADC yunamiye abasirikare bayo biciwe muri Mozambique

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 April 2022 saa 02:01
Yasuwe :

Umuryango w’Ubukungu bwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wunamiye abasirikare bawo biciwe muri Mozambique, unifuriza abakomerekeye ku rugamba gukira vuba.

Mu nama isanzwe y’inzego zigize SADC yitabiriwe n’abayobozi b’ubutumwa bw’uyu muryango muri Mozambique (SAMIM), Perezida wa Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yavuze ko bamenyeshejwe ko hari abasirikare baheruka kwicwa.

Yagize ati "Twakiriye raporo ku bahuye n’ibyago muri SAMIM n’ingabo za Mozambique, muri aka kanya nkaba nihanganisha Guverinoma ya Botswana, Lesotho, Repubulika ya Tanzania, Mozambique na Guverinoma yanjye ya Afurika y’Epfo ku bw’urupfu rw’abana bacu baguye ku butumwa, tunifuriza gukira vuba abakomerekeye ku rugamba."

SADC yemeje kohereza ingabo zidasanzwe muri Mozambique ku wa 15 Nyakanga 2021 mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado, mu butumwa bugenda buhabwa amezi atatu yongerwa.

Yavuze ko bashima intambwe SAMIM imaze gutera, ariko ngo banasabye raporo y’ibimaze kugerwaho, uko umwanzi ahagaze n’intambwe yatewe mu kugarura umutekano n’iyubahirizwa ry’amategeko mu bice byamaze gufatwa.

Iyo raporo ngo igomba kuba inagaragaza uruhare mu giteza imbere imibereho y’abaturage n’ibikorwa by’ubutabazi.

Perezida Ramaphosa yanavuze ko Ubuyobozi bw’umurwango ku zego za Minisiteri banasabye ubunyamabanga bwawo gutumiza inama, izakorerwamo raporo igaragaza uko izi ngabo zizasohoka muri Mozambique.

Yakomeje ati "Banyakubahwa, nyuma y’inama yacu iheruka hari intambwe zatewe. Hari intego zagezweho mu butumwa bwa SAMIM, ariko hari n’imbogamizi zagaragaye."

Iyi nama yateranye yitezweho gusuzuma izo mbogamizi, no kwemeza niba igihe cya SAMIM gikomeza kongerwa.

Izi ngabo zagiye muri Mozambique zisangayo inzego z’umutekano z’u Rwanda.

Ingabo za SADC mu butumwa muri Mozambique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .