00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SADC yongereye manda y’ingabo zayo ziri muri RDC

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 November 2024 saa 08:13
Yasuwe :

Abakuru b’ibihugu na za guverinoma b’umuryango wa Afurika y’amajyepfo (SADC) bongereye manda y’ingabo zayo ziri mu butumwa bw’amahoro bwawo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ho umwaka umwe.

Iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugezwaho raporo y’umusaruro w’izi ngabo zimaze umwaka mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru no gusuzuma uko umutekano uhagaze mu burasirazuba bwa RDC.

Kimwe mu bibazo byagaragajwe ni uko, nubwo hasinywe amasezerano yo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye, hakomeza kubaho ubushotoranyi bwenyegeza iyi ntambara yatangiye mu Ugushyingo 2021.

Ingabo za SADC ziri muri Kivu y’Amajyaruguru kuva mu Ukuboza 2023. Nyuma y’ubwumvikane na Leta ya RDC, zemeye kuyifasha guhashya umutwe witwaje intwaro wa M23, zikayambura ibice igenzura.

Gusa ntabwo ingabo za SADC zageze kuri iyi ntego, kuko M23 yakomeje kwagura ibirindiro muri iyi ntara, yinjira muri teritwari eshanu ziyigize. Icyo itagezeho ni ugufata Sake na Goma, gusa igenzura ibice bikikije iyi mijyi.

Byagaragaye ko izi ngabo zagiye muri RDC zititeguye kuko ntizabonye amafaranga yose zari zarateganyirijwe. Ibikoresho na byo ntibyari bihagije kuko byasabye kwitabaza iby’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MONUSCO).

Nyuma y’aho zongerewe igihe cyo kuba mu burasirazuba bwa RDC, Afurika y’Epfo, Zimbabwe na Zambia byiyemeje gutanga umusanzu kugira ngo ibikorwa byazo bizagende neza mu mwaka ukurikiyeho uzatangira tariki ya 15 Ukuboza 2024.

Ntabwo ibihugu 16 bigize SADC byumva kimwe ubu buryo bwo gukemura ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC, kuko 12 byanze koherezayo ingabo, ntibyatanga n’imisanzu y’amafaranga, bishimangira ko kigomba gukemuka binyuze mu biganiro.

Ubutumwa bw'ingabo za SADC mu burasirazuba bwa RDC bwatangiye mu mwaka ushize
Ubu butumwa buzwi nka SAMIDRC bwongejwe umwaka umwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .