00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SADC yemeje ko umusirikare wayo yaguye mu mirwano na M23

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 31 May 2024 saa 06:43
Yasuwe :

Igisirikare cy’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo cyoherejwe gufasha ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara zihanganyemo na M23, cyatangaje ko imodoka zacyo z’intambara ebyiri zafashwe na M23, abasirikare bacyo 13 bagakomereka, umwe agapfa.

Mu itangazo icyo gisirikare kiri mu butumwa buzwi nka SAMIDRC cyashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, cyagaragaje ko byabereye mu mirwano yabereye i Sake mu bilometero bike uvuye i Goma, kuri uyu wa Kane tariki 30 Gicurasi.

Abasirikare 13 barakomeretse barimo umwe wakomeretse bikabije, bose bakaba bahise boherezwa mu bitaro bya Goma kwitabwaho n’abaganga, umwe akaba yapfuye.

M23 yo yatangaje ko yangije ibifaru bine by’ingabo za SADC, nyuma y’uko ku bufatanye n’ingabo za Congo bari bari kurasa mu baturage b’abasivile.

Ibifaru bya SADC byarashwe na M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .