SADC yatangiye kwiga ku kibazo cy’umutekano muke muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Ugushyingo 2019 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga n’ab’ingabo bo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) guhera kuri uyu wa Gatatu bari i Dar es Salaam muri Tanzania biga ku kibazo cy’umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Tanzania, yavuze ko abaminisitiri bo mu bihugu 16 bigize SADC bateraniye muri icyo gihugu ku busabe bw’inzego zishinzwe umutekano muri uwo muryango.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzania, Palamagamba Kabudi, yavuze ko iyo nama idasanzwe yatumijwe kugira ngo higwe ku ngamba zizafasha Congo guteza imbere amahoro no kurangiza amakimbirane ateza umutekano muke muri icyo gihugu.

Yavuze ko muri iyo nama ibihugu biri muri SADC birimo Tanzania, Malawi na Afurika y’Epfo bifite ingabo zishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo byaboneyeho umwanya wo kongera kuganira ku nshingano zabyo muri ako gace.

Umunyamabanga wa SADC, Stergomena Lawrence Tax, yavuze ko bizeye ko iyo nama irasiga ibisubizo n’imyanzuro bigamije kugarura amahoro n’umutekano muri Congo, nk’imwe mu ntego z’ingenzi z’umuryango SADC.

Uburasirazuba bwa Congo bwakunze kuba isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba igamije guhungabanya umutekano mu karere mu myaka isaga 20 ishize.

Hashize iminsi kandi havugwa ikibazo cy’ubugizi bwa nabi buri gukorerwa abaturage b’abanyamulenge batuye mu misozi miremire ya Minembwe muri Kivu y’Amajyepfo, aho bagirirwa nabi n’inyeshyamba za Mai Mai zifatanyije n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo RED Tabara irwanya Leta y’u Burundi.

Uburasirazuba bwa Congo bwakunze kuba isibaniro ry’imitwe y’inyeshyamba igamije guhungabanya umutekano mu karere mu myaka isaga 20 ishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza