00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

SADC yasezeranyije AFC/M23 ko igiye gusaba Leta ya RDC guhagarika ibitero

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 29 March 2025 saa 12:32
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) wasezeranyije ihuriro AFC/M23 ko ugiye gusaba ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ibitero.

Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, nyuma y’ibiganiro byahurije iri huriro n’abahagarariye SADC mu Mujyi wa Goma ku wa 28 Werurwe 2025.

AFC/M23 na SADC byemeranyije ubufatanye mu gusana ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo ingabo z’uyu muryango zakoranaga n’iza RDC zizakinyureho zitaha.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Kanyuka yasobanuye ko impande zombi zizashyiraho itsinda ry’abazakurikirana ibigomba gusanwa kuri iki kibuga cy’indege mbere y’uko imirimo nyir’izina itangira.

Yagaragaje ariko ko nubwo AFC/M23 yafashe icyemezo cyo guhagarika imirwano ku giti cyayo, ingabo za RDC zikomeje kugaba ibitero ku baturage no mu bice igenzura.

Kanyuka yasobanuye ko ubwo AFC/M23 yagaragarizaga SADC ko ibitero by’ingabo za RDC bishobora kubangamira ibikorwa bibanziriza gufungura iki kibuga cy’indege, uyu muryango wayisezeranyije ko ugiye gusaba agahenge.

Ati “Bavuze ko batazongera kurwana kandi ko bagiye gusaba na Leta ya Kinshasa guhagarika imirwano. Duhora tuvuga ko twubahiriza ihagarikwa ry’imirwano, twabitangaje ku giti cyacu inshuro nyinshi ariko Leta ya Congo itugabaho ibitero.”

Icyemezo cyo gisaba ingabo za SADC kuva muri RDC cyafashwe n’abakuru b’ibihugu byo muri uyu muryango tariki ya 13 Werurwe. Basabye Leta ya RDC kuganira na AFC/M23.

Abayobozi bo muri AFC/M23 na SADC basinye amasezerano aganisha ku gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo
Mu byo bemeranyijeho harimo gusana ikibuga cy'indege cya Goma
Lawrence Kanyuka yatangaje ko SADC yasezeranyije AFC/M23 ko igiye gusaba Leta ya RDC gutanga agahenge

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .