Iyi myigaragambyo yateguwe n’Ihuriro ry’Abakora ku bibuga by’indege muri Kenya bamagana amasezerano hagati ya Sosiyete y’Abahinde yitwa Adani Group ateganya ko izakodesha Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta imyaka 30.
Itangazo RwandAir yasohoye ibinyujije kuri konti ya X mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 rigira riti “kubera imyigaragambyo y’abakozi bo ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta igikomeje, ingendo zacu za WB452/WB453 KGL/NBO/KGL zari ziteganyijwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2024 zahagaritswe. Abagenzi bose byagizeho ingaruka barahabwa andi matike mu ngendo ziza gukurikiraho. Twiseguye ku ngaruka zose byateye.”
Due to the ongoing strike by airport staff at Jomo Kenyatta International Airport, our flights WB452/WB453 KGL/NBO/KGL on 11 September 2024 are cancelled. All affected passengers will be rebooked on the next available flights. We apologize for any inconvenience caused.
— RwandAir (@FlyRwandAir) September 11, 2024
Si mu Rwanda gusa ingendo zahagaze kuko na Sosiyete itwara abagenzi ya Kenya Airways yatangaje ko ingendo ziva cyangwa zinjira i Nairobi zimwe zigijwe inyuma, bishobora no kuvamo gusubikwa kubera imyigaragambyo ikaze yatangijwe n’abakozi bo ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta.
Itangazo ryayo riti “Kenya Airways irabamenyesha ko bitewe n’ibikorwa bya bamwe mu bakozi b’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo, byatumye ingendo zimwe zikererwa bishobora no kuvamo kuzisubika yaba ku bagenzi baza n’abava muri Kenya. Turakomeza gucunga uko bimeze tuze kubamenyesha ku byerekeye ingendo byagizeho ingaruka.”
Iki kibazo cy’ingendo zerekeza cyangwa iziva muri Kenya cyagize ingaruka ku karere kose muri rusange kuko na Uganda Airine yatangaje ko kubera iyi myigaragambyo “haraza kubaho gukererwa cyangwa guhagarika ingendo zigana Nairobi uyu munsi.”
Hari kandi bamwe mu bagenzi bo muri Tanzania bagaragarije ibitangazamakuru byaho ko bari bafite amatike y’indege ajya muri Kenya bamaze kubwirwa ko izo ngendo zitagishobotse.
Abigaragambya bagaragaye mu mashusho harimo abavuga mu ijwi riranguruye ngo ‘Adani igomba kugenda’.
Ihuriro ry’abakora mu bibuga by’indege rivuga ko aya masezerano yo gukodesha ikibuga cy’indege yatangajwe muri Nyakanga 2024, yatuma abenshi mu benegihugu batakaza imirimo igahabwa abanyamahanga.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu benshi bari hanze y’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta babuze uko bagenda kuko imyigaragambyo yatangiye mu gicuku saa sita z’ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu.
Reuters yanditse ko ku wa Mbere w’iki cyumweru Urukiko Rukuru muri Kenya rwabaye ruhagaritse amasezerano ya Adani Group kugira ngo inzego z’ubutabera zibanze ziyasesengure.
Guverinoma ya Kenya yari iherutse gutangaza ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Jomo Kenyatta gikeneye kujyanishwa n’igihe kuko ubu ibihakorerwa birenze ubushobozi bwacyo.
Gusa yavuze ko hatari hafatwa icyemezo niba hazabaho amasezerano y’ubufatanye hagati y’impande zombi ku buryo zafatanya gucunga iki kibuga.
Customer Update pic.twitter.com/3quV7b7Oce
— Kenya Airways (@KenyaAirways) September 11, 2024
#TravelUpdate pic.twitter.com/VYqWQtmRM4
— Uganda Airlines (@UG_Airlines) September 11, 2024
Nairobi hakuendeki! Safari za kuelekea Kenya kutoka Dar Es Salaam, Tanzania, zakatizwa na mgomo wa wafanyakazi wa ndege unaoendelea nchini Kenya.@nicholaswambua_ pic.twitter.com/6IiK2zGXSz
— NTV Kenya (@ntvkenya) September 11, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!