RwandAir ishobora gusubukura ingendo muri Uganda ku wa 1 Ukwakira

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Ikigo Gishinzwe iby’Indege za Gisivili muri Uganda (UCAA) cyamenyesheje ibigo by’indege bikorera muri icyo gihugu amatariki y’agateganyo Ikibuga mpuzamahanga cya Entebbe kizafungurirwaho, ku buryo ingendo rusange z’indege zishobora gusubukurwa ku wa 1 Ukwakira.

Mu ibaruwa Umuyobozi Mukuru muri UCAA ushinzwe ibibuga by’indege n’umutekano w’indege, Eng. Ayub Sooma, yandikiye ibigo by’indege bikorera muri Uganda birimo Uganda Airlines, Kenya Airways, Qatar Airways, Air Tanzania, Ethiopian Airlines, Fly Dubai, Rwanda Air, Royal Dutch Airlines, Turkish Airlines, Emirates, Brussels Airlines na Tarco Aviation na RwandAir, yagaragaje ko hagiye kubaho icyiciro cya mbere cyo gufungura ingendo rusange.

Byatangajwe ko Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Entebbe kizafungurwa mu gihe cy’amezi atatu, guhera ku wa 1 Ukwakira kugeza mu Ukuboza. Ni gahunda ariko ikiganirwaho, itegereje kwemezwa na Guverinoma mu buryo ntakuka.

Iki kibuga cy’indege cyafunzwe ku ngendo rusange z’abagenzi ku wa 22 Werurwe 2020, mu gukumira ikwirakwira cy’icyorezo cya COVID-19. Indege zitwaye imizigo nizo zemerewe gukomeza kuguruka, kimwe n’indege zihariye zicyuye abanya-Uganda bari baraheze mu mahanga.

Ibigo by’indege byahawe amasaha atandukanye ingendo zizajya zibera, kandi abagenzi bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Muri ayo mabwiriza harimo ko abagenzi bagomba kugera ku kibuga cy’indege nibura mbere y’amasaha ane ngo batangire urugendo, kugira ngo babanze basuzumwe mu bijyanye n’ubuzima. Abantu bose kandi bagomba kuba bambaye udupfukamunwa, bapimwe umuriro, bakarabe intoki cyangwa bazisukure hakoreshejwe umuti.

Bazajya baba kandi bafite icyemezo ko bipimishije COVID-19 bagasanga ari bazima, cyatanzwe nibura mu minsi itarenga icumi mbere y’urugendo, kandi ibyo bakora byose babe bahanye intera.

Bigaragara ko RwandAir izajya ikora urugendo rumwe ku munsi rugana i Kampala.

Ubwo ingendo zizaba zongeye gufungurwa, Uganda izahita isanga ibindi bihugu byo mu karere byamaze gufungura ibibuga by’indege birimo u Rwanda, Kenya na Tanzania.

Ingendo z’indege rusange mu Rwanda zakomorewe guhera ku wa 1 Kanama, nyuma y’igihe zifunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .