00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruto yiteguye gushyiraho komisiyo izakora iperereza ku bikorwa bya Perezida Kenyatta

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 July 2022 saa 01:50
Yasuwe :

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yiyemeje ko naramuka atsinze amatora yo ku wa 9 Kanama 2022, azashyiraho itsinda ry’abacamanza rizakora iperereza ku bikorwa na politiki bya Perezida Uhuru Kenyatta.

Muri ’Manifesto’ y’ishyaka ’Kenya Kwanza’ yashyizwe ahagaragara ku wa Kane nijoro, Ruto yatangaje ko niritsinda amatora yo mu kwezi gutaha, bazakurikirana uruhare rwa leta n’inkiko mu bikorwa bituma abantu baburirwa irengero ndetse uburenganzira bwa muntu bugahonyorwa.

Yavuze kandi ko azashyiraho inkiko umunani n’amatsinda azakora isesengura kuri politiki za Kenyatta nk’uko inkuru ya the Nation ibivuga.

Mu minsi 30 azaba yashyizeho urwego rujya kumera nk’ubucamanza ruzasuzuma imiterere y’ibikorwa by’icyenewabo mu nzego za leta no kwigarurira ibyiza by’igihugu byakozwe ku butegetsi bwa Uhuru Kenyatta.

Nubwo yabaye Visi Perezida kuva mu 2013, uruhare rwa Ruto mu bikorwa bya Guverinoma ngo rwabaye ruto cyane nyuma y’aho agiranye ibibazo na Perezida.

Ashinja ishyaka riri ku butegetsi, Jubilee, ko risa n’aho ryigaruriwe n’abo yita ko baharanira inyungu zabo, abatekamutwe, abangiza ubukungu bw’igihugu bakaba baragize uruhare mu gutuma ikiguzi cy’ubuzima kizamuka.

Manifesto ya Kenya Kwanza hari aho igira iti "Ubukungu bwacu bumaze imyaka 40 bugenda busubira inyuma. Ikibazo gishingiye ku mpamvu yatumye tuguma aho turi. Kubera iki Guverinoma ititaye ku kugira icyo ikora ngo ivugurure ubukungu? Kubera iki twahitamo gukora imbunda aho gukora imyenda?”

Ku munsi w’ejo, abashyigikiye Dr Ruto bagarutse kuri ibyo byifuzo maze bashinja Perezida Kenyatta gukoresha politiki za Leta ku nyungu ze bwite, ibyo komisiyo izakoraho iperereza mu gihe bazaba batsinze amatora.

Umudepite uhagarariye akarere ka Kiharu, Ndindi Nyoro, yavuze ko ibyabaye muri Kenya ari nk’iby’aba- Guptas muri Afurika y’Epfo aho politiki n’ibyemezo byafashwe hagamijwe gushyira imbere inyungu z’agatsiko k’abari ku butegetsi.

Kuri Nyoro, inzego z’ingenzi mu bukungu bwa Kenya zigenzurwa n’abantu bo mu miryango y’abari ku butegetsi ikaba ari yo mpamvu ituma ashyigikira gahunda ya Kenya Kwanza yo gushyiraho komisiyo izakora iperereza.

Ati “Umururumba twabonye mu myaka irindwi ishize ntiwigeze ubaho. Kwiba ubutaka bwa Mau Mau nyuma y’ubwigenge byarakomeje.”

Uretse Nyoro, Senateri Irungu Kang’ata uhatanira kuzaba guverineri w’Intara ya Murang’a mu matora yo mu kwezi gutaha, ashyigikiye ko iryo perereza ryazakorwa.

Ati “Imiryango imwe yikubiye inzego zikomeye. Urwego rw’ingufu ruri mu maboko ya bake. Bidindiza iterambere ariko ntacyo Uhuru abikoraho.”

Abo mu ishyaka rya Raila Odinga bitandukanyije na Ruto

Abashyigikiye Perezida Kenyatta ndetse n’abo mu ishyaka rya Raila Odinga (Azimio), baburiye Ruto ko imigambi nk’iyo ishobora guhungabanya igihugu.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya Yubilee, Yeremiya Kioni, yavuze ko iki cyifuzo ari “amagambo asobanutse yo gushaka guhirika Itegeko Nshinga ririho”.

Ati “Iki ni ikimenyetso gifatika cyerekana uko ubutegetsi bwa Ruto bushobora kuzamerera iki gihugu. Bafite umugambi wo kwihorera.Turashaka ko abibye umutungo wa rubanda babibazwa ariko ntidukeneye gushyiraho izindi nzego zigamije kwibasira abantu runaka.”

Manifesto ya Kenya Kwanza kandi yanenzwe ko itagaragaza uko ibibazo bya ruswa mu gihugu bizarwanywa kuko “bidashoboka kugira icyo ukora kuri za miliyari z’amafaranga y’igihugu udakemuye ibibazo bya ruswa, amadeni no kudahana.”

Ruto kandi yavuze ko azashyiraho urukiko rwihariye ruzakurikirana ibyo guhungabanya uburenganzira bwa muntu n’iby’ababurirwa irengero barimo n’abo mu Majyaruguru ya Kenya.

Uyu mugambi ngo ugamije no gushyira iherezo ku bikorwa byo gufata no gufunga abantu mu buryo bunyuranyije n’amategeko birangajwe imbere n’inzego z’umutekano.

Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu muri Kenya, Haki Africa, wagaragaje ko mu 2021 abantu 63 baburiwe irengero ugereranyije na 18 bari bamenyekanye mu 2020.

Ruto kandi ngo azashyiraho komisiyo izavugurura imishahara n’imikorere ku bagize inzego zose zishinzwe umutekano.

Ishyaka rye na none ngo rizashyiraho ihuriro ry’Abanyakenya batuye mu mahanga rizajya rikurikirana gahunda n’ibikorwa bya leta rigatanga inama aho bibaye ngombwa.

Kioni yavuze ko gahunda za Visi Perezida zo gushyiraho komisiyo nyinshi, inkiko n’inzego z’ubugenzuzi isa n’iy’ubutegetsi bw’ishyaka ‘Kenya African National Union (KANU) ryategetse Kenya imyaka 40 nyuma y’ubukoloni bwashyiragaho komisiyo kuri buri kantu kose.

William Ruto arateganya kuzageza Perezida Uhuru Kenyatta mu nkiko naramuka atsinze amatora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .