Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka riharanira Demokarasi, Jacob Ali Haji, ni we watangaje iby’icyo kimenyane.
Yabwiye Nation ko bamaze iminsi bakurikira uburyo Perezida aha abantu imyanya, bagasanga hari abahezwa inyuma.
Uyu muyobozi yavuze ko amashyaka yihurije hamwe mu gushyigikira Ruto, amaze iminsi abona ko mu gutanga imyanya, yita ku bagize UDA gusa, abandi bagasigara amaso ari mu kirere.
Ati “Ibi bishobora kuba iherezo ry’ihuriro Kenya Kwanza kuko amashyaka aribarizwamo atishimiye uburyo imyanya itangwa muri Guverinoma no mu zindi nzego.”
Ibyemezo biri gufatwa n’ishyaka rimwe kandi twese turi abafatanyabikorwa bangana mu masezerano ashyiraho Kenya Kwanza. Twakoze byose hamwe mu gufasha Ruto kugera ku ntsinzi. Ariko ibintu byarahindutse nyuma y’amatora.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!