00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Ruto yemeje ko azubaha umwanzuro w’urukiko ushobora kuvuguruza intsinzi ye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2022 saa 08:43
Yasuwe :

William Ruto uherutse gutorerwa kuyobora Kenya ariko ibyavuye mu matora bikamaganirwa kure na Raila Odinga bari bahanganye, yavuze ko azubaha umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga rwajuririwe ku byavuye mu matora.

Amatora ya perezida muri Kenya yabaye ku wa 9 Kanama 2022, aho Dr William Ruto usanzwe ari Visi Perezida wa Kenya yatsinze Raila Odinga bari bahanganye, ku majwi 50.49%.

Nyuma y’uko Komisiyo y’amatora yari imaze gutangaza ko Ruto yatsinze, Raila Odinga yabyamaganiye kure ndetse ashyikiriza ikirego cye Urukiko rw’Ikirenga, arusaba gutesha agaciro intsinzi ya Dr Ruto.

Ku wa Kane tariki 25 Kanama 2022 ubwo yari mu muhango wo kurahiza Guverineri mushya wa Nairobi, Johnson Sakaja, William Ruto yavuze ko azubaha umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga kuko Kenya ari igihugu kigendera ku mategeko.

Yakomeje avuga ko abayobozi bose muri Kenya bakwiye gushyira imbere ibyifuzo by’abo bayobora, aho guhangana bashingiye ku moko.

Ati "Ndasaba abayobozi bose ba Kenya kumva ibyifuzo by’abaturage babo. Baradusaba ko twakora politiki mu mahoro kandi idashingiye ku moko. Mwese ndabasaba nk’abayobozi kwitwara neza muri iki cyiciro cya nyuma cy’amatora, kugira ngo gikorwe mu mahoro kandi twubahe inzego zose kuko turi igihugu kigendera ku mategeko."

Raila Odinga avuga ko hari byinshi bitagenze neza mu matora, birimo kuba Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Wafula Chebukati, yarasuzuguye Itegeko Nshinga, agatangaza perezida watowe mu buryo atumvikanyeho na bagenzi be bagize komisiyo.

Yavuze ko ayo majwi nta shingiro afite, bityo akwiye guteshwa agaciro n’urukiko.

Ati "Yashoboraga gushyira mu kaga igihugu cyacu iyo abarwanashyaka bacu bataza kwigengesera."

Odinga yavuze ko Perezida wa Komisiyo y’Amatora ari we wenyine wageze ku majwi ya nyuma ya perezida watowe akagenda amenyesha abandi bakomiseri, ntiyanemera ibiganiro ku byavuye mu matora.

William Ruto yatangaje ko azubaha umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga ushobora kuvuguruza intsinzi ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .