00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

William Ruto yagize icyo avuga nyuma y’aho Odinga yamaganye ibyavuye mu matora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 August 2022 saa 04:34
Yasuwe :

William Ruto watangajwe ko yatsinze amatora ya Perezida wa Kenya yabaye mu cyumweru gishize, ku nshuro ya mbere yagize icyo avuga nyuma y’aho Raila Odinga bari bahanganye yateye utwatsi ibyavuye mu ibarura ry’amajwi.

Ni ijambo yavugiye mu nama yahurije hamwe abayobozi batowe barimo Perezida na Visi Perezida, abagize inteko ishinga anategeko na ba guverineri, bavuye mu bakandida b’ihuriro Kenya Kwanza.

Yavuze ko buri muturage wa Kenya noneho yakongera agakoresha telefoni ye mu itumanaho rye n’abandi mu bwisanzure, aho kwihisha kuri WhatsApp cyangwa Signal.

Ati "Guharabika, gutera ubwoba, bigeze aho bihagarara. Ndashaka gusezeranya abaturage ba Kenya ko ubuyobozi bwacu nta hantu na hamwe buzaba buhuriye n’uguharabika twabonye, guterwa ubwoba twabonye, icyoba cyabibwe mu gihugu ko udashobora kuvugisha uyu muntu cyangwa uriya, kubera ko mutabona ibintu kimwe muri politiki."

"Ndashaka kubwira abaturage ba Kenya ko turimo kugarura igihugu cyacu kigendera kuri demokarasi. Buri muntu wese ashobora kuvugisha uwo ari we wese, ku ngingo iyo ariyo yose, mu buryo bwose bashaka, kandi nta muntu uzabibasira."

Yavuze ko Kenya ari igihugu kigendera kuri demokarasi, bityo ari nako bikwiye kugenda.

Ni ijambo risa n’aho yavugaga uburyi yahejwe mu bihe bya nyuma bya manda, ku buryo nubwo yari visi perezida, atari akigaragara mu bikorwa byinshi bya Leta.

Ahubwo Perezida Uhuru Kenyatta yabaye nk’uha umwanya munini Raila Odinga.

Ubwo yavuganaga n’abo mu ihuriro rye, ntiyigeze yerura ngo akomoze ku byo Raila Odinga yavuze yamagana ibyavuye mu matora kuri uyu wa Kabiri, nk’uko BBC ibivuga.

Odinga yavuze ko azanyura mu nzira zose zemewe n’amategeko kugira ngo ibyavuye mu matora bibe impfabusa.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ku wa Mbere ko William Ruto ari we wegukanye intsinzi ku majwi 50,49% ku ri 48,85% ya Raila Odinga.

Icyakora, mbere y’uko ibyavuye mu matora bitangazwa, bane kuri barindwi bagize Komisiyo y’Amatora batangaje ko badashobora kwemeza ibyayavuyemo kubera ko nta mucyo waranze intambwe ya nyuma yo kubarura amajwi.

William Ruto ni we watangajwe ko yatsinze amatora ya Perezida wa Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .