00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Malema na Elon Musk wamusabiye ibihano

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 9 February 2025 saa 08:14
Yasuwe :

Umwuka ukomeje kuba mubi hagati y’Umunyemari Elon Musk n’umunyapolitiki wo muri Afurika y’Epfo, Julius Malema, nyuma y’amashusho yagiye hanze agaragaza uwo munyapolitiki avuga ko abazungu bo muri icyo gihugu bakwiye kwicwa.

Ni amashusho akomeje gukwirakwizwa cyane n’abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga nubwo hatagaragazwa mu by’ukuri igihe ayo mashusho yafatiwe.

Muri ayo mashusho, Malema agaragara ari kuvuga ko abazungu bari muri Afurika y’Epfo bakwiye kwicwa no gukatwa ingoto, ibishobora gufatwa nko gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Elon Musk yifashishije urubuga rwe rwa X, yagaragaje ko Malema yari akwiye guhabwa ibihano ndetse agafatwa nk’umunyabyaha mpuzamahanga.

Nyuma yo gutangaza ibyo, Ishyaka rya Economic Freedom Fighters, EFF riyobowe na Julius Malema, ku wa 09 Gashyantare 2025 ryahise risohora itangazo risubiza ku byo Elon Musk yari yatangaje.

EFF yagaragaje ko itatunguwe n’ibyatangajwe na Elon Musk byo kuvuga ko Malema akwiye gufatirwa ibihano.

Ryakomeje rigaragaza ko nyuma y’uburyo bw’imiyoborere budahwitse muri Amerika, Umuherwe Elon Musk atekereza ko ubukire bwe bumugira umuyobozi w’ikirenga unafite ububasha ku bihugu byose.

Ryakomeje rigaragaza ko Malema afite imyumvire ishingiye ku bwigenge bw’ubukungu no kubohora Abanyafurika kandi akunze kwanga imigirire y’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi ari nabyo yaba ari kuzira.

Rikomeza riti “Ni yo mpamvu bidatangaje ko Julius Malema yatangazwa nk’umwanzi w’ubutegetsi mpuzamahanga bushingiye ku kureba ku nyungu zabo bwite, bishyigikiwe n’abantu bafite imyitwarire idasanzwe nka Elon Musk. Ku bw’ibyo ikinyoma n’iterabwoba rimugaragaza nk’ushaka gukora Jenoside ni uburyo bwo kuyobya uburari bugamije gutesha agaciro ibitekerezo yashakaga kugaragaza.”

Iryo tangazo ririmo amagambo yuje uburakari aho rikomeza risaba Elon Musk n’abambari be bari mu bihugu bitandukanye byaba muri Afurika y’Epfo, Amerika, Israel kujya mu kuzimu.

Ati “EFF ifashe uyu mwanya ngo ibwire Elon Musk n’abambari be bari muri USA, Israel n’itsinda riri muri Afurika rikomeje gushishikariza Musk muri ibyo, kujya mu kuzimu.”

Ubuyobozi bwa EFF bwakomeje bushimangira ko ubumwe muri Afurika y’Epfo bushingiye ku gusubiza Abanyafurika ubutaka bwabo kandi bizagerwaho hashingiwe ku itegeko riha Leta uburenganzira bwo gutwara ubutaka ku bw’inyungu rusange cyangwa aho ibona ari ngombwa nta ngurane ihawe nyirabwo.

Bakomeje bashimangira ko Ikigo cya Elon Musk cya Starlink gicuruza na Internet kidashobora gukorera muri Afurika y’Epfo kitubahirije amabwiriza ateganywa muri icyo gihugu aho kigomba kuba nibura 30% byihariye abaturage b’abanegihugu.

Iryo shyaka kandi ryagaragaje ko rifata Elon Musk nk’umwanzi wa Afurika y’Epfo kandi nk’ufite uruhare mu kwigarurira imiyoborere ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibintu bishobora kuyigeza ku iherezo ribi.

Ryakomeje risaba ko ibihugu bitekereza mu buryo bwagutse nk’u Bushinwa, u Burusiya, u Buhinde, ndetse n’ibya Afurika, bikwiye kumwima urubuga no kwanga ibikorwa by’ishoramari bye.

Ryemeje kandi ko Elon Musk yigaruriye ubuyobozi bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, abugira igikoresho cyo gukirikirana inyungu bwite z’ubucuruzi bwe ku Isi.

Iryo shyaka ryashimangiye ko ritazacogora mu gukomeza guhangana n’imigirire na Politki z’abo mu Burengerazuba bw’Isi bashyira inyungu zabo imbere.

Ibi bibaye mu gihe Ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo bwinjiye mu ntambara y’amagambo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagaritse inkunga yageneraga iki gihugu kubera iryo tegeko riha Leta uburenganzira bwo gutwara ubutaka bw’abazungu ku bw’inyungu rusange cyangwa aho ibona ari ngombwa nta ngurane ihawe nyirabwo.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yahise itangaza ko Amerika iri gukora icengezamatwara rigamije gusiga icyasha igihugu cyabo.

Elon Musk yasabiye Malema ibihano
Ishyaka rya Malema ryagaragaje ko Elon Musk ari gukoresha ubutegetsi bwa Amerika mu nyungu ze bwite

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .