00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rurageretse hagati ya Emirates Airlines ya Nigeria

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 August 2022 saa 10:33
Yasuwe :

Emirates Airlines yatangaje ko guhera muri Nzeri uyu mwaka, izahagarika ingendo zayo zijya muri Nigeria kubera ikibazo cy’amafaranga yayo yafatiriwe.

Ingendo za Emirates Airlines zizahagarara guhera ku itariki 1 Nzeri uyu mwaka. Itangazo rivuga izi mpinduka, risobanura ko zishingiye ku kuba Nigeria itaratanga amafaranga y’iyi sosiyete yafatiriwe.

Sosiyete Mpuzamahanga zikorera muri Nigeria zimaze igihe ziganya ko amafaranga yazo acuruzwa mu matike zitayahabwa.

Amafaranga yafatiriwe agera kuri miliyoni 600$ kandi ibi biterwa n’uko Banki Nkuru y’Igihugu itashoboye kuba yakwemera ko haboneka amadolari ya Amerika yatuma ayo mafaranga asohoka igihugu.

Sosiyete zifite iki kibazo zirenga 20 guhera mu ntangiriro z’umwaka ushize. Emirates yo ubwayo ivuga ko hari miliyoni 85$ zayo zafatiriwe muri Nigeria.

Ku wa Mbere w’iki Cyumweru, iyi sosiyete yari yagabanyije ingendo zayo ziva kuri 11 buri cyumweru zigera kuri zirindwi.

Emirates Airlines igiye guhagarika ingendo zayo zijya muri Nigeria

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .