Kidane Habtemariam ukomoka muri Eritrea yatangiye guhigwa bukware na Polisi mpuzamahanga mu 2019 ndetse ashyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi.
Uyu mugabo ashinjwa ibikorwa byo guhohotera no gucuruza Abanyafurika baheze muri Libya bashaka kujya i Burayi. Aba ni nabo bavuyemo abagiye boherezwa mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Amakuru dukesha Al Jazeera avuga ko Kidane Habtemariam yatawe muri yombi ku wa 1 Mutarama mu 2023, ku bufatanye bw’inzego z’umutekano za Sudani n’iza Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Kuva mu 2018 ikibazo cy’ihohoterwa n’ubucuruzi bw’abantu bwakorerwaga impunzi zavuye mu bihugu birimo Ethiopia, Eritrea na Somalia ariko zikaza guhera muri Libya nyuma yo kunanirwa kugera i Burayi ni kimwe mu byari bihangayikishije Afurika.
Mu 2019 nibwo Leta y’u Rwanda rwemeye kwakira aba bimukira ndetse n’impunzi. Amasezerano agena iki gikorwa yashyizweho umukono tariki ya 10 Nzeri 2019 hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR.
Ibikubiye mu masezerano ni uko leta y’u Rwanda igomba gutanga uburinzi kuri izi mpunzi, UNHCR ikagira uruhare mu kuzibeshaho.
Umwanzuro wo kuvana izi mpunzi muri Libya wafashwe nyuma y’uko aho ziri hari hatangiye kuraswa, ikibazo cyatijwe umurindi n’uko Libya yugarijwe n’umutekano muke nyuma y’ihirikwa rya Muammar Gaddafi, ku buryo igihugu kidafite ubutegetsi buhamye ngo buzirengere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!