Rtd Gen Tumukunde ushaka kwiyamamariza kuyobora Uganda yatawe muri yombi

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 12 Werurwe 2020 saa 08:17
Yasuwe :
0 0

Inzego za Polisi n’Igisirikare muri Uganda, zataye muri yombi Rtd Lt Gen Henry Tumukunde wari uherutse gutangaza ko aziyamamaza mu matora yo mu 2021 agasimbura Museveni ku butegetsi.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo inzego z’umutekano zateye urugo n’ibiro bya Tumukunde biri mu gace ka Kololo mu Mujyi wa Kampala, zirabijagajaga, nyuma na we arafatwa ajyanwa kuri Gereza y’Urwego rushinzwe Ubutasi mu Gisirikare iri i Mbuya.

Amakuru aturuka mu binyamakuru bitandukanye byo muri Uganda avuga ko kuri uyu wa Gatanu Tumukunde aza kugezwa imbere y’urukiko akisobanura ku byaha by’ubugambanyi ashinjwa.

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, maze ashyiraho amafoto amugaragaza ahagaze mu muhanda mu gihe abashinzwe umutekano bari bagose urugo rwe.

Gen Tumukunde wakoze imirimo itandukanye ku butegetsi bwa Perezida Museveni, yasezerewe mu gisirikare mu 2018. Yabaye Minisitiri w’Umutekano kuva mu 2016 kugera mu 2018, ndetse mbere yaho yakoze mu nzego zitandukanye za gisirikare.

Rtd Lt Gen Henry Tumukunde yari aherutse gutangaza ko atangiye urugendo rugamije kwiyamamariza kuyobora Uganda mu matora ateganyijwe mu 2021

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .