00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Riviera High School yasobanuye ibya miliyoni 370 Frw ababyeyi bayishinja kubambura

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 September 2024 saa 10:34
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Ishuri rya Riviera High School bwasobanuye impamvu yatumye ababyeyi bayiha asaga ibihumbi 280$ (asaga miliyoni 370 Frw) y’urugendoshuri abana bagombaga gukorera muri Canada muri Nyakanga uyu mwaka ariko ntirukorwe.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bwatangaje aya makuru nyuma y’uko umwe mu babyeyi atanze ubutumwa atabaza inzego zinyuranye.

Uwo mubyeyi yanditse ati “Mu ntangiriro z’uyu mwaka Ishuri rya Riviera High School ryatwatse 4500$ kuri buri mwana (abana 64), rivuga ko ari ayo gutegura urugendo abana bagombaga kugirira muri Canada mu kwezi kwa karindwi.”

“Icyo gihe cyarageze dutegereza ko abana babaha gahunda yo kugenda turaheba dusaba ko badusubiza ya mafaranga none amaso yaheze mu kirere. Ni ikibazo dusangiye n’ababyeyi benshi kandi mu gihe atakoreshejwe icyo yari yatangiwe ubu turayakeneye mu itangira ry’amashuri”.

Umuyobozi ushinzwe guhuza Riviera High School n’abayigana, Nikwigize Faustin, yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga ishuri ryayakiriye ariko urugendoshuri ntirukorwe bitewe n’ibyangombwa by’inzira.

Gusa uyu muyobozi ntiyemeranya n’umubare w’amafaranga n’uw’abanyeshuri uwo mubyeyi yatangaje kuko we yavuze ko ishuri ribafitiye ibihumbi 288$ by’abana 64 mu gihe ryemera ibihumbi 252$ by’abana 56.

Nikwigize yongeyeho ko nta gahunda ihari yo gusubiza ababyeyi ayo mafaranga kuko urwo rugendoshuri ruzakorwa.

Ati “Urugendoshuri ruracyakomeje kuko turacyategereje igisubizo cya Ambasade ya Canada kuko visa ntabwo twazihawe kandi ntabwo baraduhakanira. Ntabwo twabashyiraho igitutu, ukuri ni uko tugitegereje igusubizo cya Ambasade kandi hari n’ibyo tubanza kwishyura kandi ntabwo natwe bayadusubiza".

Uyu muyobozi yavuze ko bakomeje kumenyesha ababyeyi binyuze ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp kandi ko bateganya no gutegura inama na bo gusa ko batunguwe no kubona umwe mu babyeyi abigaragaza nk’ikibazo.

Yakomeje ati “Ntabwo twibye amafaranga yabo kuko ntituri abajura. Twagiye dukora izindi ngendoshuri mu mahanga kandi zikagenda neza. Turacyafite icyizere ko bazatwemerera. Igihe cyose visa zabonekera tuzahita tugenda”.

Abajijwe niba uru rugendoshuri rugishobotse mu gihe abana bari bugufi gutangira amasomo, Nikwigize yavuze ko ibyo nta mbogamizi irimo kuko rumara icyumweru kimwe gusa kandi abazarukora bakibafite nk’abanyeshuri babo.

Riviera High School ni rimwe mu mashuri akomeye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .