Abadepite n’abasenateri bashinje Gachagua amakosa atandukanye arimo gukoresha nabi umutungo w’igihugu no kubiba amacakubiri mu baturage, icyakoze we yagaragaje ko ari ibirego bidafite ishingiro, ahubwo ko abo mu biro by’Umukuru w’Igihugu ari bo bamugambaniye.
Mbere y’uko hatangira ibikorwa bigamije kumweguza, Gachagua yahishuye ko abakozi bo mu biro bya Perezida William Ruto bamukuye mu itsinda rya WhatsApp ryatumaga amenya gahunda Umukuru w’Igihugu ateganya, kugira ngo natazitabira bizitwe ko ari ukwigomeka.
Mu kiganiro na televiziyo NTV yo muri Kenya kuri uyu wa 1 Ukuboza 2024, Gachagua yasobanuye byinshi yamenye ubwo yari Visi Perezida, ibitaramenyekanye byatumye ategurirwa umugambi wo kumweguza n’ibyo ateganya gukora nyuma yo kweguzwa.
Uyu munyapolitiki yatangaje ko Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya kuva mu 2013 kugeza mu 2022, yamubwiraga ko Perezida Ruto wabaye Visi Perezida we ari umuntu mubi, ariko ntabyemere. Ngo yaje kumenya ko ibyo yabwiwe ari ukuri muri iyi myaka ibiri bamaranye mu butegetsi.
Yagize ati “Nishimiye ko yashimangiye ibibi byinshi Uhuru yatubwiraga kuri Visi Perezida we mu biganiro byihariye. Icyo gihe nashidikanyaga ku bibazo yagaragazaga ariko ubu singishidikanya.”
Gachagua yatangaje ko yamenye ko adashobora gukorana na Perezida Ruto nk’umukirisitu, ahubwo ko bakorana nk’umunyapolitiki gusa.
Ati “Ntabwo ari umuntu nahangara gukorana na we nk’umukirisitu. Ndamutse mpawe andi mahirwe, nakorana na we nk’umunyapolitiki.”
Uyu munyapolitiki yasobanuye ko mu gihe yamaranye na Perezida Ruto mu butegetsi, yagize amahirwe yo kumwiga, aramumenya, ateguza ko azakora ibishoboka byose kugira ngo Abanya-Kenya bamenye neza ububi bw’uyu Mukuru w’Igihugu.
Gachagua yabivuze atya “Yampaye amahirwe yo gukora, kumumenya neza, kumenya akazi, kandi mu gihe dukomeje urugendo, nzakora ibishoboka kugira ngo Abanyakenya bamumenye.”
Yatangaje ko ubukungu bwa Kenya buhagaze nabi, asaba Perezida Ruto kubushyira ku murongo mu gihe asigaje mu gihe kitarenze umwaka, amuteguza ko nibitaba ibyo, azabona “igisubizo” cy’Abanyakenya.
Gachagua yagaragaje ko adashyigikiye gahunda Perezida Ruto yazanye zirimo kuvugurura ibikorwaremezo by’ikigega cy’ubwisungane mu kwivuza, NHIF, bizatwara amashilingi ya Kenya miliyari 104.
Yasobanuye ko ashingiye ku buryo ubukungu buhagaze mu Banyakenya, Perezida Ruto adakwiye kubaka amafaranga yo kwifashishwa mu kuvugurura iki kigega, kuko ngo byaba ari ukubasonga.
Uyu munyapolitiki yanenze uburyo Perezida Ruto yitwaye ubwo Abanyakenya bigaragambyaga muri Kamena 2024, bamusaba guhagarika umushinga wongera amafaranga y’ingengo y’imari binyuze mu kuzamura umusoro.
Gachagua yemeje ko abashinzwe umutekano babeshye Perezida Ruto ko abigaragambya ari abagamije kumukura ku butegetsi, na we akoreshwa n’ubukarari mu kubasubiza, abita intagondwa n’abanyabyaha bagamije gusenya.
Perezida Ruto yavuze aya magambo nyuma y’aho abigaragambyaga bangije ibikorwaremezo, bagatera ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, gusa Gachagua we yemeje ko bari abaturage bababaye, bifuza ko Leta ibakemurira ibibazo.
Gachagua yageneye Perezida Ruto ubutumwa bugira buti “Aba bayobozi bo mu nzego z’umutekano bari kukubeshya, bakaguteza abaturage, ni yo mpamvu batekereza ko uri umubeshyi.”
Gachagua yahamije ko ubutegetsi bwa Perezida Ruto buri kuba ubw’igitugu, ashingiye ku bikorwa by’abashinzwe umutekano bibangamira abaturage. Ati “Igihugu cyacu kiri kugana mu butegetsi bw’igitugu no mu kuba Leta y’abapolisi.”
Yagaragaje ko muri Kenya hakomeje gututumba ikibazo cyo gushimuta abantu, bakaburirwa irengero, bamwe bakicwa, ahishura ko yagerageje kukiganiraho na Perezida Ruto, amusaba kudahakana ko kiriho.
Ati “Reka nshyire ibidutandukanya ku ruhande. Perezida arambabaje kubera ko yayobejwe n’inzego z’umutekano. Nk’umukirisitu, Databuja mugirira impuhwe. Naranamwicaje, mubuza guhakana ko abantu bashimutwa, bakicwa. Namubwiye ko abaturage batishimiye ko abihakana kandi ingero zihari.”
Gachagua yatangaje ko akomeje ibiganiro n’abo mu ntara ya Mount Kenya n’abarimo umunyapolitiki Kalonzo Musyoka utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya, mu rwego rwo kwitegura kugaruka muri politiki byeruye muri Gashyantare 2025.
Kuri Kalonzo uri mu banyapolitiki bakomeye muri Kenya, Gachagua yagize ati “Ni umuntu twakorana. Turi mu biganiro. Imiryango yacu iri kuganira na we kandi itsinda ryabo rishingiye ku muco ryamaze kwinjira mu ryacu. Nta kibazo mfite cyo gukorana na we.”
Gachagua yaciye amarenga ko mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027, ashobora kuzahatana na Perezida Ruto.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!