00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Repubulika y’Abadominikani igiye kujya yirukana abimukira ibihumbi icumi buri cyumweru

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 3 October 2024 saa 04:32
Yasuwe :

Repubulika y’Abadominikani, igihugu giherereye mu birwa bya Caraïbes yatangaje ko buri cyumweru igiye kujya isubizwa iwabo abimukira bagera ku bihumbi icumi.

Ni ingamba yafashe nyuma yo kugira ubwinshi bw’abimukira batubahiriza amategeko binjira muri icyo gihugu.

Icyo gihugu cyatangaje ko gisa nk’icyatereranywe n’Umuryango Mpuzamahanga kubera kwirengagiza ibibazo by’umutekano muke biterwa n’amabandi yazengereje ubutegetsi mu gihugu cy’igituranyi cya Haiti, ari byo bitera abimukira benshi.

Benshi mu bimukira icyo gihugu kigaragaza ko bakibangamiye ni abaturuka muri Haiti.

Repubulika y’Abadominikani imaze iminsi inengwa uburyo ifata nabi abimukira n’impunzi zivuye muri Haiti.

Ntabwo hatangajwe igihe abo bimukira bazatangira gusubirizwa mu gihugu cyabo.

Abaturage ba Haiti bakomeje guhunga ku bwinshi kubera ubugizi bwa nabi mu gihugu cyabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .