00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yajombye icyuma mu gisebe yihakana abaturage bahungiye mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Mutarama 2023 saa 05:18
Yasuwe :

Mu gihe impunzi z’abanye-Congo zifite intimba n’umubabaro wa benewabo bari kwicwa n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe irimo FDLR ndetse no kumara imyaka irenga 20 mu buhungiro, ubutegetsi bwa RDC bufite inshingano yo kuzicyura bukomeje kuzisonga, aho bwadukanye iturufu nshya yo kuzihakana.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yihakanye impunzi zirenga ibihumbi 70 zahungiye mu Rwanda, ivuga ko atari abaturage bayo “kuko Abanye-Congo bazima” badashoboka guhungira aho yise “muri gereza”.

Ni indi ngingo ishinja ibibi u Rwanda yadukanywe n’abayobozi ba RDC mu kumvikanisha ko ibibazo byose igihugu cyabo gifite biterwa n’umuturanyi wacyo.

Mu Rwanda habarirwa impunzi z’Abanye-Congo zigera ku bihumbi 80 zicumbikiwe mu nkambi ya Kigeme, Mahama na Kiziba. Bahunze mu bihe bitandukanye kubera ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cyabo.

Umwe muri bo ni Nduhuye Gatuku Salathiel ufite umuryango w’abantu icyenda, uherutse kubwira IGIHE ko yahunze mu 2012 aturutse mu gace ka Kalehe. Icyo gihe leta ya Congo yari ibamereye nabi bahunga bakiza amagara yabo. Abasirikare ba Leta na FDLR ngo nibo babahigaga bashaka kubica.

Mugenzi we, Dusabimana Furaha uvuka i Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo yagize ati “Igihe nagakuze, nakuriye mu buhunzi kugeza iyi saha sinzi icyo umututsi azira, biratubabaza. Niba hari n’ideni dufite twaba twaravukanye bazabitubwire tubimenye twiyambaze abatwishyurira ariko tureke kwicwa urubozo kuriya.”

Nubwo aba baturage bavuga ibi, Minisitiri w’Amashuri Makuru na Kaminuza, Muhindo Nzangi, yiyongereye ku bandi banyapolitiki bo muri RDC yihakana abaturage b’ibihugu cye, avuga ko abari mu Rwanda atari abaturage bacyo ba nyabo.

Kuvuga ko impunzi u Rwanda rwita Abanye-Congo “atari abaturage ba nyabo ba RDC” ni imvugo ijimije ishatse kumvikanisha ko Abatutsi b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda atari Abanye-Congo.

Ati “Uramutse ugiye mu Rwanda ubona ko nta mpunzi nshya zo muri Congo zihari kuko nta Munye-Congo n’umwe ushobora kwemera gutura muri Gereza. U Rwanda ni gereza, nta muntu ushobora kuva muri RDC ngo ajye muri Gereza.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko n’abahungiye mu Rwanda ubwo Ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, byari amaburakindi kuko umubare munini wahisemo kujya i Sake aho guhungira mu Rwanda yita ko ari gereza.

Ati “Kuva ikirunga cyaruka mu Mujyi wa Goma, hari abantu barenga ibihumbi 800 bahungiye i Sake, mu gihe byari byoroshye kuri bo ko bahungira mu Rwanda. Abantu ibihumbi bine nibo bahungiye mu Rwanda, bivuze ko Abanye-Congo ba nyabo ntibashobora kwemera kujya gushaka ubuhungiro mu Rwanda.”

Imvugo ye ku ihunga ry’izi mpunzi mu gihe cy’iruka ry’ikirunga, yabusanye n’ibyo Perezida Tshisekedi yavuze, ubwo yashimiraga u Rwanda ko rwibwirije rukakirana yombi abaturage be na mbere yo gusaba ubufasha.

Ubwo Perezida Kagame na Tshisekedi basuraga Umujyi wa Goma, Tshisekedi yasobanuye uburyo yasabye u Rwanda gufasha abaturage be bari bagizweho ingaruka n’iruka ry’ikirunga.

Ati “Umunsi ikirunga kirukira mu Mujyi wa Goma, icyo gihe naramuhamagaye nshaka kumusaba ubufasha mu kureba uko abaturage bacu bahungaga berekeza mu Rwanda bafashwa, aho bashakaga ubuhunzi i Rubavu. Natunguwe no kumva ambwira ko amabwiriza yatanzwe. Ni ukuvuga ngo yafashe umwanzuro mbere y’uko dusaba ubufasha, ndabimushimira".

Izi mvugo zombi zigaragaza uburyo muri iki gihe RDC yahinduye ico ibintu byose byerekeye u Rwanda kugeza no ku byo yo ubwayo yagizemo uruhare cyangwa se yarusabye ko rwayifasha.

Iyi mvugo ya Muhindo ije ikurikira ibyavugiwe mu Nama yahuje abagize Komite ishinzwe umutekano mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ihagarariwe na Guverineri w’iyi ntara L.G Constant Ndima, yavugiwemo ko u Rwanda ruri koshya Abatutsi b’Abanye-Congo kugira ngo bahunge igihugu cyabo.

Ni inama ya mbere yiga ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa Congo yabaye ku wa 02 Mutarama 2023 hafatirwamo ibyemezo bitandukanye.

Umuvugizi w’Ibiro bya Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, L.Col Guillaume Ndjike Kaiko wasomaga ibi byemezo yagize ati “Komite yabonye amakuru ko mu muri iyi minsi ishize, hari uguhunga mu gihiriri kw’abaturage biganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi b’abanye-Congo, bagana mu Rwanda.”

“Byagaragaye ko ari ukubera ubushukanyi bw’u Rwanda kugira ngo bajye mu nkambi bitwikiriye ko bagirirwa nabi n’andi moko, kugira ngo bibe urwitwazo rw’impamvu y’ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo.”

U Rwanda rumaze igihe ruvuga ko ibirego bya Congo nta shingiro bifite, ko ahubwo icyo gihugu kirugira urwitwazo kubera kunanirwa kw’abayobozi bacyo mu kugarura umutekano mu Burasirazuba.

Impunzi z'Abanye-Congo zimaze iminsi zisaba ko ikibazo cyazo gikemurwa zigataha ku ivuko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .