Attanasio na Vittorio Iacovacci wari umurinze bicanywe n’Umunye-Congo,Mustapha Milambo, wari ubatwaye mu modoka y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa (PAM) biciwe mu muhanda wa Goma-Rutshuru mu gace kitwa Kanyamahoro hafi ya Pariki ya Virunga, muri bilometero 10 uvuye mu Mujyi wa Goma.
Radiyo Ouragan Fm yo muri RDC ibinyujije ku rubuga rwayo yatangaje ko Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Protocole ya Leta, Banza Katumwe mu itangazo ikigo cye cyasohoye ku wa 27 Gashyantare 2021, bavuze ko Attanasio n’itsinda ry’abantu batatu bari batse icumbi ku kibuga cy’indege cya N’djili kuwa 15 uku kwezi, biteganyijwe ko bazahava berekeza mu duce twa Goma na Bukavu.
Iryo tangazo riragira riti “Bari kujya Goma na Bukavu kuva ku wa 19 kugeza ku wa 24 Gashyantyare 2021, bagiye gusura Abataliyani batuye muri iyo mijyi ibiri.”
Iyo Minisiteri yakomeje isobanura ko urwo rugendo yari yamenyeshejwe rwaje gusubikwa mbere y’uko itanga iryo cumbi, ku mugoroba wa tariki 15 Gashyantare.
Ku wa 22 Gashyantare, ngo guverinoma y’icyo gihugu yaguye mu kantu ibonye amashusho n’ubutumwa busakazwa hose ko Attanasio yiciwe muri Kanyamahoro, kandi ako gace katari no mu duce twari twatangajwe ko tuzasurwa nubwo nabyo byari byasubitswe.
Yagize iti ”Twabajije n’abakozi bacu bo ku kibuga cy’indege cya N’djili ngo tumenye niba Ambasaderi yaba yarageze mu icumbi yari yasabye, ariko batubwira ko batigeze bahamubona.”
Urupfu rw’iyo ntumwa y’u Butaliyani rukomeje kuvugisha benshi kuko bitarasobanuka neza impamvu Attanasio yageze muri ako gace atabimenyesheje igihugu arimo n’icyo yari agiye kuhakora kandi ari agace gasanzwe karangwamo umutekano muke, ndetse n’impamvu atagiye mu modoka ye akagenda mu ya PAM.
Hari bamwe mu bakozi ba Monusco ishinzwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, babwiye Scoop RDC ko ambasaderi Luca yageze i Goma mu ndege ya Loni ishinzwe ubutabazi, akayijyamo nk’umukozi wa PAM ari nayo mpamvu ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya N’djili atanyuze ahanyuzwa abandi banyacyubahiro.
Guverinoma ya RDC yashinje umutwe w’abarwanyi ba FDLR kugaba icyo gitero bagamije kumushimuta gusa uwo mutwe nawo warabihakanye.
Umugore wa Attanasio,Zakia Seddiki, aherutse kuvuga ko “Luca yagambaniwe n’umuntu utwegereye, uzi neza umuryango wacu.”
Guverinoma y’u Butaliyani yasabye Umuryango w’Abibumbye na RDC gukora iperereza ricukumbuye, hakagaragazwa neza amakuru asobanura iby’urupfu rwa Luca Attanasio n’abo bari kumwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!