00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yatangiye gukusanya amaraso yo guha abasirikare bari ku rugamba

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 June 2022 saa 08:18
Yasuwe :

Ikigo gushinze gutanga amaraso muri Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyatangije ubukangurambaga bwo gukusanya amaraso agenewe abasirikare bari ku rugamba, kuri uyu wa 4 Kamena.

Umuganga uyoboye iki gikorwa, Dr Liliane Bwiza, yavuze ko iyo mpano y’amaraso ari ikimenyetso gikomeye cyo gushyigikira ingabo z’igihugu ziri kurengera ubusugire bwacyo.

Ati “Muri ibi bihe intara yacu ifite ibibazo by’umutekamo muke, abasirikare bari ku rugamba bakeneye amaraso. Amaraso ntidushobora kuyabona muri farumasi cyangwa ku isoko; ni inshingano yacu nk’abaturage bakunda igihugu kuza gushyigikira ingabo zacu.”

Dr Liliane Bwiza yahamagariye abatanga abakorerabushake batanga amaraso kubyitabira ari benshi.

Ni igikorwa kiri kubera mu bice bya Goma, Rutshuru, Butembo na Beni nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangiye gukusanyirizwa amaraso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .