Komisiyo y’Amatora yatangaje iyo ngengabihe kuri uyu wa Gatandatu mu muhango wabereye mu Murwa Mukuru w’iki gihugu, i Kinshasa.
Iyi komisiyo yagaragaje imbogamizi nyinshi zirimo izijyanye n’ubwikorezi bw’ibikoresho bizakenera kujyanwa ahantu kure, iby’ubuzima bushingiye ku byorezo bya Ebola na Covid-19 n’umutekano muke watumye abatari bake bava mu byabo bagahunga.
Nubwo bimeze bityo, guverinoma yiyemeje ko iyi ngengabihe izubahirizwa byanze bikunze mu gihugu gituwe n’abagera kuri miliyoni 80.
Biteganyijwe ko ingengo y’imari izakoreshwa mu matora muri RDC izagera kuri miliyoni 600 z’amadolari ya Amerika.
Amatora ya perezida aheruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakereweho imyaka ibiri kugeza abaye mu Ukuboza 2018. Muri ayo matora Perezida Felix Tshisekedi yegukanye intsinzi ahigitse uwamubanjirije, Joseph Kabila.
Abakandida bazahatana muri aya matora bazatangazwa mu Ukwakira umwaka utaha naho urutonde rwa nyuma rutangazwe mu Ugushyingo.
Perezida Tshisekedi biteganyijwe ko azongera kwiyamamaza muri manda ya kabiri hamwe na Martin Fayulu, umwe mu bamurwanya.
Muri iki gihugu manda ebyiri ni zo zemewe ku mukuru w’igihugu nk’uko amategeko kigenderaho abigena.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!