00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yashinje uruganda Apple gukoresha amabuye y’agaciro y’amibano

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 April 2024 saa 11:20
Yasuwe :

Ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwashinje uruganda rwa Apple rukora telefone za iPhone na mudasobwa za Mac gukoresha amabuye y’agaciro akomoka ku bujura n’ubugizi bwa nabi bukorerwa Abanye-Congo.

Nk’uko byatangajwe na TV5 Monde, abanyamategeko ba Leta ya RDC; Me William Bourdon na Vincent Brengarth, bandikiye ishami rya Apple mu Bufaransa, boherereza kopi no ku cyicaro gikuru cyayo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagaragaza iki kibazo.

Amabuye y’agaciro avugwa mu nyandiko y’aba banyamategeko ni abarizwa mu itsinda rya 3T (Tin, Tantalum na Tungsten) yifashishwa cyane n’inganda za Apple, Samsung, Nokia, Intel na Motorola mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Bagize bati “Amenshi muri aya mabuye y’agaciro ava mu birombe byo muri Congo, aho uburenganzira bw’ikiremwamuntu bukandagirwa. Uruhare rwa Apple n’izindi nganda nini z’ikoranabuhanga ni uko zimaze igihe kinini zikoresha aya mabuye akomoka ku maraso.”

Bakomeje bati “Ikigo Apple gikwiye kugira ubushishozi ku bacyoherereza amabuye y’agaciro, kikubahiriza amahame ngengamyitwarire akigenga, kigakora ubugenzuzi bwo hanze ku bikorwa by’abayacyoherereza.”

Aba banyamategeko batangaje ko bategereje igisubizo cya Apple ku ibaruwa yabo, mu gihe kitarenze ibyumweru bitatu, kandi ngo birashoboka ko bazitabaza inkiko kugira ngo zikemure aya makimbirane.

Raporo z’impuguke za Loni zagaragaje ko bimwe mu birombe byinshi byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro. Hari n’abasirikare b’igihugu n’abanyapolitiki banyuza aya mabuye y’agaciro mu nzira zitemewe n’amategeko.

Ibiro Ntaramakuru AFP byashatse kumenya icyo Apple ivuga kuri iyi baruwa, ibyoherereza ibikubiye muri raporo y’umwaka wa 2023, igaragaza ko nta kimenyetso cyerekena ko amabuye y’agaciro ikoresha afasha imitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC cyangwa mu bihugu bituranye na yo.

Imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .