Gahunda yo gukora indangamuntu yatangijwe na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC tariki ya 30 Kamena 2023. Icyo gihe we yahise ayihabwa, asezeranya Abanye-Congo ko bagiye kongera kubona aya makarita baherukaga mu 1984 ku butegetsi bwa Mobutu Sese Seko.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe irangamimerere, ONIP, cyahawe inshingano yo gukurikirana uyu mushinga ufite agaciro ka miliyari 1,2 z’amadolari ya Amerika, giha Afritech/Idemia isoko ryo gutunganya aya makarita.
Muri Kamena 2024, ibiro bishinzwe ubugenzuzi bw’ikoreshwa ry’imari ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (IGF) byagaragaje ko iki kigo cy’Abafaransa kidafite ubushobozi bwo gukorera Abanye-Congo umubare w’idangamuntu bakeneye.
Umuyobozi wa IGF, Jules Alingete, yasobanuye ko iri soko ryahawe agaciro kari hejuru, nyamara byarashobokaga ko ryari gutwara ONIP amafaranga ari munsi y’aya. Yagaragaje ko hashobora kuba harimo umugambi wo kunyereza amwe muri yo.
Muri Nyakanga 2024, Perezida Tshisekedi yasabye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Jacquemain Shabani gukurikirana iki kibazo, akajya amuha amakuru acyerekeye ndetse akanafata ingamba zose ziri ngombwa kugira ngo gikemuke.
Ikinyamakuru Actualité cyatangaje ko inzego zose zirebwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga zateranye, tariki ya 12 Kanama 2024 zifata umwanzuro wo gusesa aya masezerano. Ni amakuru ashimangirwa n’abo muri guverinoma ya RDC.
Umuyobozi Mukuru wa ONIP, Richard Ilunga, yatangaje ko kugeza ubu Afritech/Idemia yari imaze gukora indangamuntu 700 gusa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!