00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yakatiye umugabo wo muri Pologne igifungo cya burundu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 27 May 2024 saa 07:28
Yasuwe :

Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwakatiye umugabo wo muri Pologne witwa Mariusz Majewski igifungo cya burundu, ubwo rwari rumaze kumuhamya icyaha cyo kuneka no kwangiza ibikorwa bya gisirikare.

Majewski yatawe muri yombi muri Gashyantare 2024, ashinjwa kugirana umugambi n’amabandi y’umutwe witwaje intwaro wa Mobombo wo kujya afotora ibikorwa byawo, ahantu h’ingenzi cyane.

Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) yabitangaje, nyina wabo wa Majewski yavuze ko umuhungu wabo yakundaga gusura no gutemberera muri RDC, agamije kwishimira ubuzima.

Uyu mugore yatangaje ko Majewski arengana, bityo ko guverinoma ya Pologne ikwiye guhaguruka, igafasha umuhungu wabo kuva muri gereza.

Kuva muri Gashyantare 2024, nta muntu wo muri guverinoma ya Pologne wakurikiranye iki kibazo, bitewe ahanini n’uko nta Ambasade y’iki gihugu muri RDC ihari.

Gusa, Perezida wa Pologne, Andrzej Duda uherutse kuvugana na Félix Tshisekedi wa RDC ku murongo wa telefone, yijeje uyu muryango ko azawufasha mu minsi iri imbere kugira ngo Majewski afungurwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .