Oliver Schnakenberg yari aherutse kugirana ibiganiro na Azarias Ruberwa wigeze kuba Visi Perezida wa RDC ndetse akaba n’umwe mu Banyamulenge bamaze igihe kinini bamagana ibikorwa bya kinyamaswa bibibasira.
Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter, Ambasade y’u Budage yavuze ko imvugo zibiba urwango ndetse no guhigwa bukware bikorerwa abavuga Ikinyarwanda muri RDC, bikwiye guhagarara.
Hashize igihe muri Congo habibwa imvugo z’urwango ahanini zibasira abavuga Ikinyarwanda, aho Abanyapolitiki bamwe bakwirakwije mu gihugu ko atari ba kavukire, bakwiriye gusubira aho baturutse, bakabita Abanyarwanda.
Bamwe baribasiwe, baricwa, abafite ibikorwa by’ubucuruzi biratwikwa, kuva ubwo umutwe wa M23 wuburaga imirwano uhanganyemo n’Ingabo za Congo.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Lutundula yagiranye ibiganiro na Ambasaderi w’u Budage hagamijwe gusangira amakuru kuri ibyo bibazo, nk’uko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC yabitangaje.
Lutundula yabwiye Ambasaderi w’u Budage ko abafatanyabikorwa ba RDC bari bakwiye kwigengesera igihe bagaragaza uruhande baherereyemo ku bijyanye n’ibibazo bikomeye cyane cyane iby’intambara iri mu Burasirazuba bw’igihugu.
Lutundula kandi yavuze ko hari igitekerezo cyo gukangurira abafatanyabikorwa bose ba RDC gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, aho kucyongerera ubukana.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!