Ni nyuma y’aho umunyamakuru Stanis Bujakera wafungiwe muri iyi gereza kuva muri Nzeri 2023 kugeza muri Werurwe 2024, ashyize hanze amashusho yafatiyemo agaragaza abaryamye hasi kuri sima, bagerekeranye mu twumba duto, abandi barya nabi.
Mu kiganiro na TV5 Monde, uyu munyamakuru yasobanuye ko abafungiwe muri iyi gereza barya rimwe ku munsi, abagera ku 100 bagakoresha ubukarabiro bumwe cyangwa se bagahurira ku misarani itatu cyangwa ine.
Yagize ati “Hari ahaba abantu benshi, bigatera impfu zihoraho. Hari indwara zibasira imfungwa, imfungwa zirara kuri sima, zirya rimwe ku munsi. Hari igikoni kimwe gitekerwamo ibiryo by’abarenga 15 000, nta mazi meza. Hari igice kirimo imisarani itatu cyangwa ine yagenewe abantu 100.”
Minisitiri Mutamba, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, yatangaje ko amashusho yashyizwe hanze na Bujakera yafashwe kera, agaragaza ko abafungiwe muri iyi gereza babayeho neza kuko ngo Leta ibagenera amafaranga ahagije.
Yagize ati “Abafungwa bacu barya inshuro ebyiri kugeza kuri eshatu ku munsi. Ni njyewe Minisitiri w’Ubutabera uzi amafaranga atangwa na Leta.”
Umuryango uharanira uburenganzira bw’abatagira kivugira, VSV (Voix des Sans Voix) watangaje ko imibereho y’abafungiwe muri iyi gereza igaragara muri aya mashusho itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, isaba Leta kubafata nk’abantu.
Uyu muryango wagize uti “VS isabye Leta ya RDC gukora ibishoboka kugira ngo ifate abafungiwe muri gereza zose nk’abantu.”
Mu byo VSV yasabye Leta harimo kubaka no gusana ibikorwaremezo byo muri gereza, gufasha abafungwa kubona serivisi z’ubuvuzi bakenera, “amafunguro meza n’amazi yo kunywa.”
Gereza ya Makala yubatswe mu 1957, ihabwa ubushobozi bwo kwakira abafungwa 1500, ariko ubu ifungiwemo abagera ku 15 000. VSV igaragaza ko ubucucike burimo buteza ibyago birimo impfu n’uburwayi bwa hato na hato.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!