00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yahakanye gufata nabi abafungiwe muri gereza ya Makala

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 24 July 2024 saa 12:33
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Constant Mutamba, yavuze ko Leta idafata nabi abafungiwe muri gereza nkuru ya Makala iherereye mu murwa mukuru, Kinshasa.

Ni nyuma y’aho umunyamakuru Stanis Bujakera wafungiwe muri iyi gereza kuva muri Nzeri 2023 kugeza muri Werurwe 2024, ashyize hanze amashusho yafatiyemo agaragaza abaryamye hasi kuri sima, bagerekeranye mu twumba duto, abandi barya nabi.

Mu kiganiro na TV5 Monde, uyu munyamakuru yasobanuye ko abafungiwe muri iyi gereza barya rimwe ku munsi, abagera ku 100 bagakoresha ubukarabiro bumwe cyangwa se bagahurira ku misarani itatu cyangwa ine.

Yagize ati “Hari ahaba abantu benshi, bigatera impfu zihoraho. Hari indwara zibasira imfungwa, imfungwa zirara kuri sima, zirya rimwe ku munsi. Hari igikoni kimwe gitekerwamo ibiryo by’abarenga 15 000, nta mazi meza. Hari igice kirimo imisarani itatu cyangwa ine yagenewe abantu 100.”

Minisitiri Mutamba, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 23 Nyakanga 2024, yatangaje ko amashusho yashyizwe hanze na Bujakera yafashwe kera, agaragaza ko abafungiwe muri iyi gereza babayeho neza kuko ngo Leta ibagenera amafaranga ahagije.

Yagize ati “Abafungwa bacu barya inshuro ebyiri kugeza kuri eshatu ku munsi. Ni njyewe Minisitiri w’Ubutabera uzi amafaranga atangwa na Leta.”

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abatagira kivugira, VSV (Voix des Sans Voix) watangaje ko imibereho y’abafungiwe muri iyi gereza igaragara muri aya mashusho itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, isaba Leta kubafata nk’abantu.

Uyu muryango wagize uti “VS isabye Leta ya RDC gukora ibishoboka kugira ngo ifate abafungiwe muri gereza zose nk’abantu.”

Mu byo VSV yasabye Leta harimo kubaka no gusana ibikorwaremezo byo muri gereza, gufasha abafungwa kubona serivisi z’ubuvuzi bakenera, “amafunguro meza n’amazi yo kunywa.”

Gereza ya Makala yubatswe mu 1957, ihabwa ubushobozi bwo kwakira abafungwa 1500, ariko ubu ifungiwemo abagera ku 15 000. VSV igaragaza ko ubucucike burimo buteza ibyago birimo impfu n’uburwayi bwa hato na hato.

Gereza ya Makala ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1500 ariko ifungiwemo 15000

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .