Urwego rw’iki gihugu rushinzwe ubugenzuzi bw’isoko ry’amabuye y’agaciro y’ingenzi, ARECOMS, ku wa 24 Gashyantare 2025 rwasobanuye ko iki cyemezo cyatewe n’ubwinshi bwa Cobalt iri kugurishwa ku rwego mpuzamahanga, bugatuma igiciro cyayo kigabanyuka.
Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ARECOMS, Patrick Mpoyi, yasobanuye ko iki cyemezo kireba ibigo byose bicukura Cobalt; byaba ari ibito, ibiringaniye ndetse n’inganda ziyitunganya.
Mpoyi yatangaje ko mu mezi atatu ari imbere, uru rwego ruzagenzura uko isoko rya Cobalt rihagaze ku rwego mpuzamahanga; aho bikazaba bishoboka ko rwazakuraho iki cyemezo.
Cobalt ni ibuye rikenerwa cyane n’inganda zikora ibikoresho birimo batiri z’imodoka. Mu 2022, RDC yari yihariye isoko mpuzamanga ryayo ku gipimo cya 70%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!