RDC yafunguye ingendo zose z’indege

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Kanama 2020 saa 08:19
Yasuwe :
0 0

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yongeye gufungura ingendo z’indege, nyuma y’igihe zifunzwe mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Guhera kuri uyu wa 15 Kanama nibwo RDC isubukura ingendo zo mu kirere no mu mazi, nyuma y’igihe gisaga amezi atatu zifuzwe. Ni inkuru nziza ku bigo bitwara abagenzi birimo RwandAir, ndetse na Congo Airways yo muri icyo gihugu iheruka no guhabwa inguzanyo na leta ngo ibashe kuzahura ibikorwa.

Kimwe n’ibindi bigo by’indege, Congo Airways nayo yahuye n’ingaruka zikomeye z’icyorezo cya Coronavirus, ku buryo indege zayo zari zimaze amezi asaga ane ziparitse ku butaka. Ni mu gihe nyamara hari byinshi biba bizigendaho nko kwitabwaho, ku buryo iki kigo bibarwa ko cyahombye asaga miliyoni 30 z’amadolari ya Amerika, nk’uko umuyobozi wacyo yabitangarije Radio Okapi.

Byitezwe ko ingendo zizagenda zifungurwa gahoro gahoro bijyanye n’uko abagenzi bazagenda biyongera.

Sosiyete nyarwanda y’indege, RwandAir iheruka gutangaza ko guhera tariki 21 Kanama izasubukura ingendo zerekeza mu mujyi wa Kinshasa. Guhera kuri iyo tariki, RwandAir izajya ikora ingendo enye buri cyumweru zigana muri uwo mujyi.

Muri Werurwe 2019 nibwo abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na RDC, basinyanye amasezerano yo gufungurirana ikirere, bituma RwandAir ibasha kwerekeza i Kinshasa ndetse n’indege za Congo Airways bikaba uko mu kirere cy’u Rwanda.

Muri Mata umwaka ushize nibwo RwandAir yatangije ingendo z’indege zerekeza Kigali -Kinshasa na Kinshasa-Kigali.

Biteganyijwe ko n’ibindi bikorwa muri RDC bifungurwa, aho kuri iki Cyumweru insengero zizasubukura amateraniro nyuma y’amezi asaga ane, akazajya akorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus muri RDC nu 9,605 barimo 238 bapfuye na 8,512 bamaze gukira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .