Leta ya RDC iri ku gitutu nyuma y’aho muri Werurwe 2024 isubijeho iki gihano cyari cyarakuweho ku butegetsi bwa Joseph Kabila mu 2003.
Uhagarariye u Bufaransa muri aka kanama ubwo hasuzumwaga uko Leta ya RDC yubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yasabye ko iki gihano cyakurwaho.
Yagize ati “U Bufaransa burasaba Leta ya RDC ko yakongera gusubika igihano cy’urupfu, igahagarika gufungwa bitemewe n’amategeko, ikubahiriza itegeko ryo kuburanisha mu buryo buboneye, ikubahiriza itegeko rirwanya gutoteza no kuzimiza.”
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasobanuye ko iki gihano cyashyizweho bitewe n’ibyaha byiyongera, biturutse ku mutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, yizeza ko umutekano nugaruka kisongera gusubikwa.
Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC, Jean Claude Tshilumbayi, yamaze impungenge aka kanama, asobanura ko kuva iki gihano cyasubukurwa, kitarashyirwa mu bikorwa.
Yagize ati “Gusubukura igihano cy’urupfu ni ingamba yafashwe mu rwego rw’ubutegetsi, ntabwo yahinduye uyu muhamagaro [wo kutica]. Birebana n’ubwiyongere bw’ibyaha mu bice biberamo amakimbirane no mu mijyi. Kuva cyasubukurwa, ntabwo cyigeze gikurikizwa kandi Inteko ya RDC iri gufata ingamba zo gukumira ko cyazakoreshwa nabi.”
Ishami rya Loni rishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri RDC ryagaragaje ko kuva muri Werurwe kugeza muri Kanama 2024, abantu 90 bakatiwe igihano cy’urupfu. Harimo abasirikare ba Leta n’abo mu ihuriro AFC ry’imitwe irwanya ubutegetsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!