00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC yabujije sosiyete z’Abashinwa zikorera muri Kivu y’Amajyepfo kugura peteroli mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 September 2024 saa 06:57
Yasuwe :

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean-Jacques Purusi yasabye sosiyete z’Abashinwa zikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iyi ntara guhagarika kugura ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.

Ubu butumwa kandi Guverineri Purusi yabuhaye n’izindi sosiyete zikora imihanda muri Kivu y’Amajyepfo kuri uyu wa 8 Nzeri 2024, asaba ko zajya ziyigurira muri iyi ntara mu rwego rwo kuyiteza imbere.

Yagize ati “Sosiyete zose z’Abashinwa zicukura amabuye y’agaciro n’izindi zikora imihanda, zikura peteroli mu Rwanda buri mwaka, twazibujije. Ntabwo byemewe na gato kugura peteroli ahatari muri iyi ntara. Zigomba kuyishakira hano.”

Guverineri Purusi yasobanuye ko buri kwezi Kivu y’Amajyepfo ihomba amamiliyoni y’amadolari bitewe n’uko izi sosiyete zijya kugurira abacuruza ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda.

Ati “Ku mwaka hari miliyoni z’amadolari zijya hanze. Ni yo mpamvu twafashe icyemezo cyo guca kwinjiza peteroli hano. Hari sosiyete zinjiza amakamyo yikoreye ibigega 90 ku kwezi bipimye metero kibe ibihumbi 35. Bagomba kuyigurira hano mu mujyi.”

Abatwara ibinyabiziga muri Kivu y’Amajyepfo bamaze igihe kinini binubira izamuka ry’ibiciro bya peteroli, bagaragaza ko ryatumye bazamura ibiciro by’ingendo, abandi bahagarika akazi.

Mu ntangiriro za Kanama 2024, Umuvugizi wa sosiyete y’abatwara ‘taxi’, OTCO, Innocent Comungabo yagaragaje ko igiciro cya litiro cyageze ku manye-congo 5000 (2357 Frw) kivuye ku 3500.

Mu Rwanda ho, guhera mu ntangiriro za Kanama 2024 litiro ya lisansi igura 1629 Frw, mazutu ikagura 1652 Frw. Bisobanuye ko ku mpuzandengo y’ibikomoka kuri peteroli, litiro igura 1.640,5 Frw.

Bigaragara ko izi sosiyete ziza kugurira mu Rwanda kubera ko ari ho ibikomoka kuri peteroli bihendutse, kuko ugereranyije n’uko igiciro cyo muri Kivu y’Amajyepfo gihagaze, harimo ikinyuranyo cya 717 Frw kuri litiro.

Kivu y'Amajyepfo yiganjemo sosiyete z'Abashinwa zicukura amabuye y'agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .