Iyi nkunga ya miliyoni 20 z’amayero yemejwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize EU ubwo bahuriraga mu nama i Bruxelles mu Bubiligi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024.
EU yagize iti “Uyu munsi, inama yemeje gutanga inyongera ya miliyoni 20 z’Amayero yiyongera ku bufasha bwari busanzwe, binyuze mu kigega cya European Peace Facility, mu gukomeza gushyigikira ubutumwa bw’Ingabo z’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.”
Igitekerezo cyo guha Ingabo z’u Rwanda iyi nkunga cyaje muri Werurwe 2024 ariko ibihugu birimo u Bubiligi byagerageje kugikumira, bubishingiye ku birego bishinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 urwanya Leta ya RDC.
Ibihugu birimo u Bufaransa n’u Butaliyani byagaragaje Ko ubutumwa bw’amahoro muri Cabo Delgado budakwiye guhuzwa n’ikibazo kitavugwaho rumwe cyo mu Burasirazuba bwa RDC. Igitekerezo cyabyo cyarumvikanye, kirashyigikirwa.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya RDC kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2024 yatangaje ko nubwo iyi nkunga yemejwe, hari ibimenyetso bigaragaza ko u Rwanda ari gashozantambara kandi ngo rwarenze ku mahame ya Loni.
Ni amagambo iyi Minisiteri isanisha n’ibirego Guverinoma ya RDC byo gufasha M23. Ibyo Guverinoma y’u Rwanda yabihakanye kenshi, igaragaza ko bidafite ishingiro, kandi ko biri muri gahunda y’ubutegetsi bwa RDC yo gusunikira amakosa ku bandi.
Iyi Minisiteri yagize iti “Minisitiri Thérèse Kayikwamba Wagner yavuganye na Philippe Bronchain uhagarariye u Bubiligi mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari, wamusobanuriye ko u Bubiligi bwifashe [mu gutora iki cyemezo]. Ibiganiro byimbitse bizakurikiraho i Kinshasa hagati yacu na EU n’ibihugu biyigize.”
Iyi nkunga EU yemereye ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado ikurikiye indi ya miliyoni 20 z’Amayero yayemereye mu Ukuboza 2022, nyuma y’umwaka n’amezi atanu zitangiye ubu butumwa bw’amahoro.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!