Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Lusenda iri hafi y’umujyi wa Bukavu, zihora zinubira guhohoterwa na Wazalendo, aho bamwe bavuga ko badahwema gusoreshwa amafaranga menshi, bakamburwa umusaruro bakuye mu mirima, abandi bakabakoresha imirimo y’amaboko ku gahato nko kuvoma n’ibindi.
Mu nama yateguwe na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Impunzi ikabera muri iyi nkambi, Wazalendo yabujijwe gukomeza gusagarira izi mpunzi, gusoresha no kubambura ibyabo ku gahato.
Iyi nama kandi yafatiwemo icyemezo cyo kubuza Wazalendo n’Igisirikare cya FARDC gukomeza kuzengurukana intwaro muri iyi nkambi uretse gusa igipolisi gishinzwe umutekano w’izi mpunzi.
Mu myaka ya 2020 na 2021 abagizi ba nabi bitwaje intwaro bikekwa ko ari abagize umutwe w’abarwanyi wa Mai-Mai, bagiye binjira muri iyi nkambi bakica impunzi, bagasahura inka n’ihene ndetse n’amafaranga.
Impunzi z’Abarundi zatangiye kugera mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2015, nyuma y’imvururu zabaye mu Burundi bitewe n’uko Perezida Pierre Nkurunziza, yari amaze gufata icyemezo cyo kwiyamamariza uyu mwanya ku nshuro ya Gatatu. Abarenga ibihumbi 30 ni bo bari muri iyi nkambi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!