RDC: Vital Kamerhe yatawe muri yombi akekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 9 Mata 2020 saa 10:58
Yasuwe :
0 0

Ubushinjacyaha Bukuru muri RDC bwataye muri yombi Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vital Kamerhe, bumukurikiranyeho ibyaha birimo no gukoresha nabi umutungo wa Leta.

Kamerhe yatawe muri yombi nyuma yo kumara amasaha menshi atanga ubuhamya ku biro bikuru by’ubushinjacyaha mu Mujyi wa Kinshasa kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2020.

Mu gihe Kamerhe afatwa nk’umwe mu bantu b’ingenzi mu buyobozi bwa Perezida Tshisekedi; Umuvugizi wa Perezida, Kasongo Mwema, yatangaje ko Perezida Tshisekedi ntacyo avuga ku byemezo by’ubutabera.

Gutabwa muri yombi kwa Vital Kamerhe kwazamuye umujinya w’abamushyigikiye bari kwigaragambya mu gihe we yari ari gutanga ubuhamya.

Polisi yakoresheje imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambyaga ndetse inategeka ko nta bantu barenze 20 bagomba kwihuriza hamwe cyane ko bari no mu bihe byo guhangana na Coronavirus.

Imyigaragambyo yamagana itabwa muri yombi rya Kamerhe yanageze mu Mujyi wa Bukavu, aho akomoka. Abaturage basaga 300 biraye mu mihanda batwika amapine ndetse banafunga imihanda ikikije ahari ibiro bikuru by’ishyaka rye, Union for the Congolese Nation (UNC).

Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Kinshasa yabwiye Reuters ko nyuma yo gutanga ubuhamya, Vital Kamerhe, yahise ajyanwa kuri Gereza ya Makala.

Kamerhe ashinjwa kuba yarakoresheje umutungo wa Leta nabi mu bikorwa byo kubaka imihanda, ibiraro n’inzu zo guturamo zigenewe abaturage.

Umuyobozi w'Ibiro bya Perezida wa RDC,Vital Kamerhe, yatawe muri yombi akekwaho gukoresha nabi umutungo wa Leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .