00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Vital Kamerhe yarekuwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 Ukuboza 2021 saa 07:55
Yasuwe :

Vital Kamerhe wahoze ashinzwe ibikorwa mu biro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yageze mu rugo rwe nyuma y’igihe ari muri gereza.

Kamerhe aherutse kwemererwa n’urukiko kurekurwa by’agateganyo kubera ko ubuzima bwe butifashe neza.

Uyu mugabo uri mu bafashije Perezida Felix Tshisekedi kujya ku butegetsi mu 2019, yahamijwe ibyaha bimunga ubukungu.

BBC yatangaje ko yarekuwe agahita asubira mu rugo rwe i Kinshasa.

Nubwo yemerewe kurekurwa by’agateganyo, yaciwe ingwate y’ibihumbi 500 by’amadolari, ni ukuvuga miliyoni 500 Frw.

Muri Kamena uyu mwaka nibwo yakatiwe gufungwa imyaka 20 n’imirimo y’agahato nyuma yo guhamywa ibyaha byo gusesagura umutungo wa Leta.

Yarajuriye igihano kiragabanywa, gishyirwa ku myaka 13 y’igifungo n’imirimo y’agahato.

Kamerhe yarekuwe by'agateganyo kubera ko ubuzima bwe butifashe neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .