00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Uwahoze ayobora ishyaka rya Tshisekedi yashinjwe gufungisha Vital Kamerhe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 7 August 2022 saa 11:57
Yasuwe :

Sylvain Mutombo wahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yashinje Jean-Marc Kabund kuba ari we wafungishije Vital Kamerhe wari ushinzwe ibiro bya Perezida muri icyo gihugu.

Jean-Marc Kabund yahoze ayobora by’agateganyo ishyaka UDPS riri ku butegetsi kugeza muri Mutarama uyu mwaka ubwo yaryirukanwagamo ashinjwa imyitwarire mibi.

Kabund aherutse gushinga ishyaka rye bwite ndetse ashyira hanze amakosa yose y’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Mutombo yavuze ko ubwo Kamerhe yatabwaga muri yombi mu 2020 ashinjwa kunyereza umutungo wa Leta, ngo Kabund niwe wari ubyihishe inyuma agamije kwambura Perezida Tshisekedi abantu bose bashoboye.

Yavuze ko ubwo Kamerhe yajyaga gutabwaga muri yombi, Kabund yazengurutse ahantu hose hari hari gukorerwa ibikorwa bya Leta byiswe iby’iminsi ijana ya mbere ya Tshisekedi, maze ngo ajyana n’urubyiruko rwasabaga ko Kamerhe atabwa muri yombi ashinjwa kuba umujura.

Mutombo yavuze ko kuri we abona Kabund nk’umunyapolitiki utagira aho abarizwa, wabuze ayo acira n’ayo amira.

Kamerhe aherutse kugirwa umwere n’urukiko ku byaha byo kunyereza miliyoni 50 z’Amadolari mu mushinga wari ugamije kubakira amacumbi abasirikare n’abapolisi.

Sylvain Mutombo yavuze ko Kabund ari we wafungishije Kamerhe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .