Ni urubanza rwaregwagamo abantu 26, rwaburanishijwe batanu gusa ari bo bari mu rukiko, abandi barimo Nangaa n’abandi bayobozi ba AFC/M23 rwaburanishijwe badahari guhera ku wa 24 Nyakanga 2024.
Urukiko rwasomye umwanzuro w’urubanza kuri uyu wa 8 Kanama 2024 abaregwa bose badahari. Urukiko rwabahamije ibyaha by’intambara, kujya mu mutwe witwaje intwaro no kugambanira igihugu.
Hari hashize icyumweru abunganira mu mategeko bamwe mu baregwa bagaragaje ko nta bimenyetso bihari bihamya icyaha abakiliya babo barimo Baseane Nangaa, nyirarume wa Corneille Nangaa uyoboye Alliance Fleuve Congo (AFC).
Umushinjacyaha mu Rukiko rwa Gisirikare rwa Kinshasa yari yasabye urukiko kuburanisha abaregwa badahari, byitirirwa ko batorotse, maze perezida w’inteko iburanisha abikurikiza uko ubushinjacyaha bwabisabye.
Ibyaha abayobozi ba M23 n’abo bareganwa bahamijwe bivugwa ko babikoreye abaturage bo muri Teritwari za Masisi na Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuva muri Gashyantare kugeza n’ubu.
Nyamara kuva mu 2021 ingabo za FARDC zifatanyije n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ntizahwemye kugaba ibitero ku birindiro bya M23 ikabasubiza yitabara.
Urukiko kandi rwabahamije icyaha cyo gushinga umutwe witwaje intwaro ugashoza intambara ku ngabo za Leta.
Radio Okapi yatangaje ko abaregwa bafite iminsi itanu gusa yo kujuririra icyemezo cy’urukiko, cyangwa bagatabwa muri yombi hakubahirizwa icyo amategeko ateganya.
Minisitiri w’Ubutabera Constat Mutamba yavuze ko “bishimye kandi batewe ishema n’ubutabera bwa gisirikare bwabashije kuburanisha abakekwagaho ibyaha mu gihe gito gishoboka.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!