Ni mu itangazo rigenewe abanyamakuru uru rubyiruko rwibumbiye mu Ihuriro rya ‘La Jeunesse KabilisteASBL’ rwashyizeho umukono. Ryasohotse ku wa Mbere, tariki 16 Mutarama 2023.
Uru rubyiruko ruvuga ko rwakoze isesengura ku bibazo bitandukanye byugarije RDC birimo kuba perezida wacyo ari umunyagitugu, wamunzwe na ruswa ndetse uhonyora Itegeko Nshinga.
Itangazo rikomeza riti “Tugendeye ku butegetsi bw’igitugu bwa Félix Tshisekedi Tshilombo muri RDC, ihonyorwa rigambiriwe ry’Itegeko Nshinga, ubutabera no gufunga abatavuga rumwe n’ubutegetsi bazira ibitekerezo byabo binyuranye n’iby’ubutegetsi buriho […].”
Uru rubyiruko ruvuga kandi ko mu bindi bibazo igihugu gifite harimo abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC barimo kwicwa, abandi bakameneshwa biturutse ku mutekano muke ukomeje kuhabarizwa.
Ruti “Tugendeye ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bw’Igihugu n’ibibazo by’ihohoterwa rikorerwa abagore n’ubugizi bwa nabi bukorerwa abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu bigatera bamwe guhunga bava mu byabo.’’
Impuruza yatanzwe n’uru rubyiruko mu gihe ku wa 16 Mutarama 2023, Abanye-Congo bibukaga imyaka 22 ishize Laurent Désiré Kabila wayoboye iki gihugu yitabye Imana.
Uru rubyiruko rwamaganye amasezerano y’ibanga ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi bugirana n’ibihugu bituranye na RDC kuko ari bimwe mu bizambya umutekano.
Rwasabye Abanye-Congo gufatanya kurinda Itegeko Nshinga ry’igihugu cyabo.
#RDC: La jeunesse "Kabiliste" se prononce contre 👇
● "la dictature de Mr Felix Tshisekedi"
● "la violation de la constitution"
● "l'anarchie et à l'arbitraire instituée dans le pays par le régime actuel"
● "la corruption et les détournements des derniers publics" pic.twitter.com/HqFPjpOUYO
— Stanis Bujakera Tshiamala (@StanysBujakera) January 16, 2023

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!