00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

RDC: Umuyobozi mu ishyaka rya Moïse Katumbi yarekuwe

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 June 2022 saa 09:57
Yasuwe :

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yarekuye imfungwa 46 zirimo Jacky Ndala wahoze ari umuyobozi ushinzwe urubyiruko mu ishyaka Ensemble pour la République rya Moïse Katumbi.

Izo mfungwa zasohotse muri gereza ya Makala iherereye mu Murwa Mukuru Kinshasa, kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Kamena 2022. Zose zarekuwe ku mbabazi za Perezida wa RDC, Félix Antoine Tshisekedi.

Ndala yari yarakatiwe gufungwa imyaka ibiri kubera ibyo yagiye atangaza ku itegeko ryemeza ubwenegihugu bwa Congo. Yavugaga ko rigamije gukumira Moïse Katumbi kwiyamamaza mu matora ya Perezida ateganyijwe umwaka utaha wa 2023. Yafashwe muri Nyakanga 2021.

Imfungwa zarekuwe kuri uyu wa Gatandatu ni icyiciro cya mbere cy’izisaga 200 zahawe imbabazi.

Ndala yari agiye kumara umwaka afungiye muri gereza ya Makala i Kinshasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .